Cardi B yemeje ko yamaze gutandukana n'umugab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Belcalis Almanzar umuraperikazi kabuhariwe wamamaye nka Cardi B mu muziki, ari mu byamamarekazi bikunze kugarukwaho cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Muri iyi minsi byumwihariko amaze iminsi agarukwaho nyuma yaho aciriye amarenga yo gutandukana n'umugabo we Kiari Cephus uzwi cyane nka Offset mu muziki dore ko nawe ari umuraperi wahoze mu itsinda rya Migos.

Amakuru y'itandukana ry'aba baraperi babiri yatangiye gucicikana mu minsi ishije ubwo bombi barekeraga aho gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, bigaherekezwa n'amagambo yuje agahinda Cardi B yashyiraha ku rubuga rwa X agaragaza ko atishimye mu rukundo.

Hari hamaze iminsi havugwa ko Cardi B n'umugabo we batandukanye

Icyo gihe ibinyamakuru bitandukanye birimo nka TMZ, Hollywood Life byatangaje ko urugo rwa Cardi B na Offset rwasenyutse kubera ubuhehesi bw'umugabo we uvugwaho kuryamana n'abandi bagore. Ibi kandi byakomeje kwandikwa ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko Offset yaba yaraciye inyuma Cardi B ndetse ko atari n'inshuro ya mbere abikoze.

Mu masaha macye ashize, Cardi B yakoze ikiganiro binyuze kuri 'Instagram Live' aganiriza abafana bagera ku bihumbi 14.7 bari bamukurikiye maze agaruka ku itandukana rye na Offset.

Cardi B yavuze ko ari ingaragu, yemeza ko yatandukanye na Offset

Mu magambo ye Cardi B yagize ati: ''Ndi ingaragu, ntabwo nkirikumwe na Offset kandi hashize iminsi. Nari naratinye kubitangaza kuko sinashakaga ko umubano wacu uhinduka ikiganiro kuri bose. Nari naragerageje kubitangaza nkoresheje amagambo nandikaga ku mbuga nkoranyambaga ngo mbabwire ko ntakirikumwe nawe''.

Uyu muraperikazi yakomeje agira ati: ''Ubu ntabwo bikiri ibanga, ntabwo tukiri kumwe. Iyo wagerageje n'imbaraga zawe gukemura ibibazo bikanga bigeraho ukarekera kugerageza. Ubu ndashaka gutangira 2024 ndi mushya, intengo nshya n'icyerekezo gishya n'abana banjye''.

Aba baraperi bombi batandukanye nyuma y'imyaka 5 barushinze banafitanye abana babiri

Cardi B yemeje ko yatandukanye n'umugabo we Offset nyuma y'iminsi amakuru akwirakwira avuga ko batandukanye bapfa ko yamuciye inyuma. Cardi B w'imyaka 30 na Offset w'imyaka 32 barushinze mu 2017, batandukanye bari bamaze kubyarana abana 2.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137474/cardi-b-yemeje-ko-yamaze-gutandukana-numugabo-we-offset-137474.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)