Chairman wa APR FC yavuze ku bakinnyi bashya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu mbere y'uko APR FC ifata rutemikerere i Kanombe yerekeza muri Zanzibar mu mikino ya Mapinduzi Cup iri gukinwa guhera taliki 28 Ukuboza 2023 kugeza taliki ya 13 Mutarama 2023.

Col Richard Karasira yavuze ko imwe mu ntego ibajyanye muri iyi mikino ari ukugerageza kwitwara neza ndetse ikazanabafasha kugerageza abakinnyi 4 bashya bakomoka muri Camerron bagomba gukuramo 2 gusa.

Yagize ati: 'Imwe mu ntego dufite ni ukugerageza kwitwara neza tukagera kure hashoboka byanadushobokera ko dutwara igikombe tukagitwara.

Indi ni uko kubona imikino myinshi bifasha abakinnyi bacu kugenda bamenyerana bikazanadufasha mu mikino ya shampiyona yo kwishyura tugiye gutangira vuba ndetse na nyuma y'amezi 6 bikazanadufasha mu mikino ny'Afurika kuba twagera kure.

Ikindi bizadufasha ni uko mu myanya ine dusigaje, dufitemo abo tugomba kuba twakongeramo kugira ngo ikipe yacu yuzure. Niba mwarabibonye mu mikino ibanza mu kumva n'umutoza, harimo icyo kibazo cy'abakinnyi bacye tukumva ko iyo myanya yakwiyongeramo.

Icyo iki gikombe kizadufasha ni uko dufite abakinnyi bashya uretse ab'Abanyarwanda babiri dufite n'abandi bavuye Cameroon bane tuzahitamo babiri.

Ubwo umutoza azahitamo, icyo yifuzaga ni abakinnyi basatira kuko niba munabibona mu mikino ibanza ya shampiyona twagerageje kwitwara neza mu byerekeranye no kugarira ariko gufungura izamu ngo dutsinde hari aho byagiye bitugora.

Ntabwo byoroshye mu Rwanda gukina umupira uvuga ngo uzatsinda ariko ugize amahirwe ukongeramo abasatira byafasha dore ko tugiye kugira imikino myinshi irimo Igikombe cy'amahoro n'Igikombe cy'Intwari. Â 

Urumva ko bizadusaba abakinnyi bahagije, ibyo ni byo byatumye twifuza kongeramo abakinnyi ariko tugiye kubageragereza muri Mapinduzi Cup turebe ko twafata babiri muri bo".

Ku bakinnyi batajyanye n'ikipe, Chairman wa APR FC yavuze ko  hari abari mu biruhuko basabye ko babongerera iminsi, naho abandi akaba ari ukubera ko byasabye ko batwara abakinnyi 24 gusa. 

Kuri kapiteni Fitina Ombolenga, yavuze ko nta kibazo cy'imyitwarire afite ahubwo ari ukubera ko yabasabye ikiruhuko bitewe n'ibibazo afite ku giti ke.

Muri iyi mikino ya Mapinduzi Cup, APR FC iri mu itsinda B aho iri kumwe na Simba SC, Singida Fountain Gate FC zo muri Tanzania na Jamhuri yo muri Kenya. Umukino wa mbere izawukina taliki 1 Mutarama 2024 icakirana na Jamhuri.



Chairman wa APR FC wavuze ko intego ari ukwitwara neza mu mikino ya Mapinduzi Cup 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138116/chairman-wa-apr-fc-yavuze-ku-bakinnyi-bashya-bo-muri-cameroon-nintego-ibajyanye-muri-zanzi-138116.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)