Chairman wa APR FC yavuze k'umutoza wungirije bivugwa ko atumvikana n'abakinnyi bakuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira avuga ko ibibazo bivugwa ko umutoza wungirije w'iyi kipe afitanye n'abakinnyi ntabyo ariko binahari byakemukira mu ikipe.

Khouda Karim umutoza wungirije wa APR FC, avugwaho gushwana n'abakinnyi cyane cyane abakuru mu ikipe.

Uyu mugabo ngo ni we wihishe inyuma yo kudakina kwa Sharaf Eldin Shiboub, Salomon Banga Bindjeme ba Apam Assongue Bemol.

Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira agaruka kuri iki kibazo yavuze ko atamenya aho abanyamakuru bakura amakuru ariko na none iyi kipe ifite abanyamahanga benshi batakinira rimwe.

Ati "Abanyamakuru ntabwo wamenya aho bavana ibintu, nta kundi bagomba kwandika bacuruze nta kundi byamera ariko Shiboub mwamubonye ku rutonde, ubushize nababwiye ko ari amahitamo y'umutoza n'umubare w'abanyamahanga, baragenda bahinduranya bose."

Yakomeje avuga ko abantu bagira za kamere zitandukanye, biramutse bibaye binahari byakemukira mu ikipe.

Ati "Uko babivuze numvaga ari ibibazo bikomeye cyane, ubwumvikane buke burimo k'umutoza wungirije, numva twese tugira za kamere zitandukanye, niba hari ibyo bamuvugaho ni ibintu bishobora gukemukira mu ikipe, nta kibazo gihari, mwanabibonye bari aha nta kibazo APR FC dufite, kandi n'icyo twagira nk'abantu twagikemura."

APR FC ikaba imaze gukina imikino 15 ya shampiyona, ni yo iyoboye urutonde n'amanota 33 aho yatsinze imikino 9 akanganya imikino 6.

Uyu mutoza Khouda Karim ndetse n'umutoza mutoza mukuru, Thierry Froger nyuma yo gusoza igice kibanza cya shampiyona, uyu munsi barafata indege berekeze mu Bufaransa mu kiruhuko cy'iminsi 5.

Khouda Karim avugwaho kugirana ikibazo n'abakinnyi bakuru muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-wa-apr-fc-yavuze-k-umutoza-wungirije-bivugwa-ko-atumvikana-n-abakinnyi-bakuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)