Country na 1:55AM benshi nizo bazi! Inzu zitu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu uvuze  inzu zitunganya umuziki neza buri umwe usanga ahita akubwira 'Country Records' cyangwa akakubwira 1:55AM. Ibi bikaba biterwa ahanini n'ibikorwa n'amateka izi nzu zifitanye.

Iyi nzu ya 'Country Records' iri gukoramo umucuzi w'umuziki wabyize wanabigize umwuga ,Prince Kiiiz,iri mu zikomeje kuyobora bitewe n'igikundiro indirimbo akomeje gutunganya n'izindi zagiye ziva muri iyi nzu iherereye i Nyamirambo.

Abazi Country Records bakaba bazi ko ariyo yaremye Element kuri ubu werekeje muri 1:55AM inzu ya rwiyemezamirimo n'umushabitsi mu muziki Coach Gael.

Kuva uyu musore yayigeramo yakomeje kugenda atunganya ibihangano binyuranye ariko byumwihariko muri ibi bihe indirimbo 'Fou De Toi' akaba ariyo ikomeje kuza imbere.

Nyuma yo kubona ko muri iki gihe abantu benshi bazi ko inzu zitunganya umuziki ari izi gusa , InyaRwanda.com twabegeranyirije  n'izindi zigera ku 10 zikomeza kugenda zitanga umusaruro bishingira ku bihangano bizivamo.

Uko zikurikiranye ku mwanya muri iyi nkuru ntaho bihuriye n'amanota mu mikorere hatagira ubyitiranya kuko buri imwe ifite umwihariko bishingiye ku bikoresho biyirimo n'umuhanga mu gutunganya umuziki [Music Producer] uyiyoboye.

10) Inzu itunganya umuziki yitwa 'Downtown' ikoramo umuhanga mu gutunganya umuziki Fanta akanaba umuhanzi. Iyi ikaba iri mu zikomeje kwigaragaza mu ruhando rw'umuziki.

Zimwe mu ndirimbo zakorewe muri iyi nzu zirimo Kugipfunsi ya Uncle Austin na Rukotana hakaza kandi Day by Day ya Safi Madiba na True Love ya Yago Pon Dat.

Fanta Pro ukorera muri Dowtown watunganije nyinshi mu ndirimbo zakunzwe akaba ari n'umuhanzi

09) The Missed Call ikoreramo Tell Dhem nayo iri mu zihagazeho muri iki gihe kandi zimaze gukorerwamo indirimbo nyinshi nziza nka Inanasi ya Mico The Best.

Kimwe na Tape&Go ya Khalifan na Afrique hakaza Mutima ya Bwiza, Imashini ya Mico The Best n'iza bandi bahanzi bamaze kubaka izina hamwe n'abakiryubaka   nka Diez Dolla.

Nyinshi mu ndirimbo wumva bavugamo Tell Dhem uyu ni we baba bavuga 

08) Trapish Rec ya Ish Kevin nayo iri mu zihagaze ikoreramo Juni Quickly,umusore ukiri muto ariko ufite ubuhanga bukomeye mu bihangano imaze gushyira hanze harimo Album ya Ish Kevina.

Hakaza kandi EP yitwa 2k3 ya Holix uri mu bari kwigaragaza cyane muri Hip Hop kimwe na Mugo ya Zeo Trap.

Ni we utunganya nyinshi mu ndirimbo zikorerwa muri Trappish Rec yitwa Juni Quickly

07) Story Kast ikoreramo Li John, umuhanzi n'umuhanga mu gutunganya umuziki, iri mu zimaze gushinga imizi, indirimbo zimaze gutunganyirizwamo zirimo Ok na Ndagutinya.

Li John umuhanzi ubifatanya no gutunganya umuziki

06) Hi5 Records Entertainment nayo iri mu zimaze kuba ubukombe, iyi nzu ikaba imaze gukorerwamo ibihangano bitabarika kandi byiganjemo ibyagize igikundiro cyo hejuru nka Jaja ya Juno Kizigenza na Kivumbi 1ST hakaza kandi Cyane na Musomandera za Ruti.

Iri muzihagazeho Hi5 kandi zimaze gutunganyirizwamo imiziki myinshi

05) Coffee Sound nayo ni indi nzu itunganya umuziki, iri mu z'imbere kuri ubu ikoreramo Kina Beat,abakora injyana ya Hip Hop bakaba aribo ahanini bayiyobotse cyane.

Indirimbo imaze gushyira ku isoko harimo Kumihanda ya Bruce The First na Juno Kizigenza, Hafi ya Bull Dogg, Uno ya Ariel Wayz, Bull Dogg na Bruce The First.Kina Beat uri mu bakomeje guca ibintu mu gutunganya umuziki

04) Black Sta nayo ikomeje kwigaragaza mu ruhando rw'umuziki ikoreramo umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki, Rg Logic yatunganyirijwemo indirimbo nyinshi.

Muri izo harimo Ndikwikora ya B Threy na Mistaek, Killem ya Ish Kevin na Singah, Self-Made ya Bruce The First, Ni Wane ya Yago Pon Dat na Inyogo ye kimwe na Ep ya Racine yise AD.

Logic ni umwe mu bafite umwihariko mu buryo batunganyamo umuziki wabo

03) Bg Record ikoreramo Yewe Eh,imaze gutunganyirizwamo indirimbo zirimo Yego ya Alto, Mu Bigori ya Papa Cyangwe, Tamo ya Kaayi na Cyane ya Fifi Raya.

YeweeH uri mu bakomeje kwiyerekana cyane mu muziki 

02) Loud Sound Music ikoreramo abahanga mu gutunganya umuziki barimo 2 Rome kimwe na Zed w'Inyamirambo ari na we nyirayo,imaze gukora myinshi mu miziki kandi ikunzwe.

Mu ndirimbo kandi zakunzwe cyane zakorewe muri iyi nzu harimo Chap Chap ya Kenny K Shot, Peace Of Mind ya Shemi, benshi mu bahanzi bakomeye muri iki gihe bayinyuzemo barimo Ish Kevin, Kenny K Shot na Logan Joe.

Pro Zed wazamuye abahanzi batari bake kandi afite umwihariko mu gutunganya umuziki

01)Jivah Record ikoreramo Muriro, iri mu zikomeza kuza imbere.

 Yakorewemo indirimbo nka Shayo ya Ariel Wayz, Up Up ya Bruce The First, Captain ya Kivumbi na A Pass wo muri Uganda.

Romeo Kartel ari mu bamaze gutunganya imiziki myinshi itandukanye

Muri iyi nkuru tukaba twibanze ku nzu zitunganya umuziki zikomeje kugaragaza ubudasa mu gutunganya umuziki mwiza kandi ugira igikundiro cyo hejuru bitavuze ko hatari n'izindi nyinshi ziri gukora nazo cyane gusa izi akaba arizo twabahitiyemo none.

Twarebye kandi ahanini mu zitunganya umuziki wa benshi mu bahanzi bagezweho mu ndirimbo zisanzwe bamwe bita iz'Isi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137500/country-na-155am-benshi-nizo-bazi-inzu-zitunganya-umuziki-10-naba-producers-bagezweho-mu-r-137500.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)