Cyusa Ibrahim yifashishije Sonia Mutako mu nd... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere Cysa Ibrahim akoranye n'uyu mukobwa mu mashusho y'indirimbo ze, ni nyuma yo kwifashisha abandi barimo Nkusi Lynda witabiriye Miss Rwanda.

Iyi ndirimbo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, yavuze ko ari imwe mu izigize Album ye yise 'Muvumwamata' yitiriye Nyirakuru.

Iyi album izaba iriho indirimbo nshya abantu batarumva, ndetse mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo zirimo 'Mucyo', 'Emera bakujyane' na 'RPF Turatashye' zizasohoka ku munsi umwe, mu rwego rwo guteguza iyi album.

Indirimbo 'Emera bakujyane' ni igihozo cy'umugeni. Cyusa yabwiye InyaRwanda ko yayikoze kugira ngo 'abantu bajye bayisohokeramo mu bukwe'.

Indirimbo 'RPF Turatashye', iri mu ndirimbo zo hambere. Cyusa yavuze ko yayikoze kugirango izafashe Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora.

Iyi album izaba iriho indirimbo 14 zirimo izo hambere yagiye asubiramo ndetse n'ize bwite yagiye ahimba. Ati "Nagiye mvanga kugirango n'abacyera zazindi bagenda bumva bazumve mu buryo bwiza, nk'uko nsanzwe mbikora."

Mu busanzwe Nyirakuru wa Cyusa ntabwo yitwa Muvumwamata. Uyu muhanzi avuga ko nta muntu uvuga mu izina umubyeyi we, ari nayo mpamvu yahisemo izina amwita aba ari naryo yitirira iyi album ye avuga ko ifite umwihariko.

Ati 'Ni uko iyi ndirimbo yitwa Muvumwamata ariwe navugaga. Ntago umubyeyi bamuvuga mu izina. Umubyeyi baramutsinda bakamuvuga mu byivugo cyangwa mu bindi bisingizo.'

Yavuze ko yitiriye iyi album Nyirakuru kubera yabaye imvano y'umuziki we. Avuga ati 'Iyi album nayitiriye nyogokuru wampaye impano yo kuririmba.'

Amwitiriye album nyuma y'uko mu minsi ishize amuhaye impano y'imodoka mu rwego rwo kumushimira. Ati 'Rero kumuha imodoka numvaga bidahagije mpitamo no kumwitirira album yanjye ya mbere niho namwise 'Muvumwamata'. Muvumwamata ni nko kuvuga muragwa mugisha, kuko amata yavugaga umugisha

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ye yise 'Umutoni' yasohoye kuri uyu wa Gatatu, yayikoze nyuma yo gusubiza inyuma intekerezo akibuka umukobwa bakundanye igihe kinini.

Ni umukobwa avuga ko atavugaho byinshi, ariko kandi iyi ndirimbo yakomotse kuri we. Yavuze ati 'Hari igitekerezo nagize bitewe n'umuntu nakunze ntasha kuvuga izina. Ariko mwita 'Umutoni'.'

Muri iyi ndirimbo, Cyusa Ibrahim aririmba ataka umukobwa kandi irarambagiza. Ni ndirimbo inavuga cyane ku bwiza bw'umukobwa uhebuje, buri wese yakwifuza kugira umugore. Cyusa akomeza ati 'Ni indirimbo wanaririmba mu bukwe.'

Mutako Sonia ugaragara muri iyi ndirimbo 'Umutoni' azwi cyane binyuze mu ruganda rwa Cinema aho akina muri filime y'uruhererekane 'Indoto', aho akina yitwa Betty.

Cyusa yavuze ko yamwifashishije mu ndirimbo kubera ko 'ni umukobwa ubereye imitoma iriya muri iyi ndirimbo, kandi afite uko yenda guhura n'uwo navanyeho inganzo y'iyi ndirimbo."

Uyu mukobwa w'imyaka 26 y'amavuko, akundirwa ikimero cye n'uburyo akina neza ubutumwa aba yahawe.

Mu 2021, yabwiye 1K Studio ko yakuze afite inzozi zo kuzaba umukozi wo mu ndege, ariko yisanze muri Cinema.

Ati 'Nari mfite inzozi zo kuzakora mu ndege ariko na none ndacyari kubyigira ngo ndebe ko nabigeraho. Ntekereza ko nzabikora.'

Yavuze ko gutangira ikinamico akiri muto biri mu byamufashije kwisanga muri cinema, bituma aba icyamamare.

Akomeza ati 'Niyumvisemo gukina filime nkiri umwana kuko nkiri mu mashuri abanza nayisumbuye nakinaga amakinamico. Nyuma nibwo natekereje ko najyaga mbikora kandi mbikunze.'

'Kuba icyamamare biranshimisha. Hari igihe mba ngenda mu muhanda ukabona abantu baransuhuje bakambwira bati turagukunda, biranshimisha cyane.'


Cyusa Ibrahim yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Umutoni' igaragaramo Mutako Sonia


Mutako Sonia usanzwe ari umukinnyi wa filime uri mu bakomeye yakoranye na Cyusa iyi ndirimbo


Cyusa yavuze ko yatangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo zigize Album ye ya mbere


Cyusa avuga ko indirimbo ye 'Umutoni' ishingiye ku mukobwa bakundanye igihe kinini


Mutako avuga ko yakuze ashaka kuba umukozi wo mu ndege, ariko byarangiye yisanze muri Cinema


Mutako avuga ko gukura akina ikinamico cyane byamufashije kwinjira muri filime

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUTONI' YA CYUSA IBRAHIM

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137565/cyusa-ibrahim-yifashishije-sonia-mutako-mu-ndirimbo-ishingiye-ku-mukobwa-bakundanye-video-137565.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)