Diamond ntarasubiza - The Ben yavuze ibyamamare byemeje kwitabira ubukwe bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] yavuze ko umuhanzi wo muri Kenya, Otile Brown yamaze kwemeza ko azitabira ubukwe bwe na Uwicyeza Pamela.

Ni nyuma y'iminsi hamaze inkuru ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko abahanzi b'ibyamamare nka Sheebah Karungi, Tiwa Savage, Diamond Platnumz n'abandi bazitabira ubukwe bw'uyu muhanzi buzaba muri uku kwezi.

The Ben yavuze ko bamwe muri aba bahanzi bazaba bahari aho bamwe bamaze no kubyemeza ni mu gihe hari abatarasubiza nka Diamond n'aho Tiwa Savage we ntabwo ngo bajya bavugana.

Yemeje ko kandi mu bahanzi bemeje ko bazaza barimo Otile Brown wo muri Kenya bakoranye indirimbo 'Can't get enough'.

Ati "ayo makuru aho aturuka si mpamvu gusa bamwe muri abo bahanzi bazaza. Diamond [Platnumz] ntabwo aremeza ko azaza, Otile Brown we yemeje ko azaba ahari. Tiwa [Savage] ntabwo tujya tuvugana."

Umuhanzi Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamela bafite ubukwe buzaba tariki ya 15 Ukuboza 2023 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa.

Tariki ya 23 Ukuboza 2023 ni bwo bazasezeranira imbere y'Imana ndetse habe n'umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre.

Muri Convention Centre hakaba hazajyayo abafite ubutumire ni mu gihe abandi bifuza gukurikira ubu bukwe mu buryo bwa 'Live' bashyiriweho Website ya www.thebenandpamela.com bazabukurikiraniraho.

The Ben yemeje ko Otile Brown azitabira ubukwe bwe
The Ben yemeje ko Otile Brown azitabira ubukwe bwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-ntarasubiza-the-ben-yavuze-ibyamamare-byemeje-kwitabira-ubukwe-bwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)