Ese iyo umuntu agiye gupfa ni ibiki yicuza, Bronnie wamaze imyaka 8 yita ku bantu bagiye gupfa yavuze byinshi byatangaje benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushobora kuba wibaza ngo ese iyo uri mu minsi yawe yanyuma, iyo uri mu masaha , mu minota yawe yanyuma witegura gupfa ni iki wicuza!

 

Ibyo ni ibintu bigoye guhita ubimenya, ariko muri iyi nyandiko twifashishije inkuru yuyu mugore wamaze imyaka 8 yita kuri babantu bagiye gupfa maze avuga byinshi abantu bagiye gupfa bicuza.

Yitwa Bronnie Ware akaba akomoka mu gihugu cya Australia, akaba Ari umuganga wita ku bantu bagiye gupfa, baba basigaje amezi atarenze 3 ngo bapfe bose uyu mugore niwe wari ushinzwe kubitaho nkimwe mu nshingano ze nk'umuganga.

 

Kubera ubuzima bugoye uyu mugore yanyuzemo nawe ibaze kumara imyaka 8 wita ku bantu bagiye gupfa bagapfa ejo ukita ku bandi bagapfa si ibintu bishobora gukorwa n'umuntu ubonetse wese!!

 

Ibyo byatumye uyu mugore yandika igitabo maze acyita ngo 'Ibintu 5 umuntu ugiye gupfa yicuza' aho yifashishije inkuru zose yagiye abwirwa nabo bantu babaga bagiye gupfa.

Ese ibyo bintu abantu bagiye gupfa bicuza ni ibihe!!?

1.Nakifuje kuba narabayeho ubuzima bwanjye mba uwo ndiwe ntabaho nigira uwo ntari we: Ni Kenshi usanga umuntu akunda kubaho yigira uwo Atari aho kuba uwo ari, uyu mugore Bronnie Ware mu gitabo cye, avuga ko icyo kintu Kiri mu bintu abantu benshi bagiye gupfa bicuza ndetse ngo baba bagihuriyeho.

 

2 Nakifuje kuba ntarakoze cyane nkakabya: Abantu benshi bakora cyane bakamara umwanya mu Nini mu kazi bakabura umwanya wo kwita ku muryango ndetse n'inshuti, burya ngo iyo umuntu agiye gupfa yicuza kuba yarakoze cyane akajya aburira umwanya umuryango we ndetse n'inshuti ze.

 

3.Nakifuje kuba naravuze ibindimo uko niyumva Ni gacye uzapfa kubona umuntu avuga ibimurimo mbese akagaragaza amarangamutima ye, burya iyo umuntu agiye gupfa nabyo yicuza kuba atarabikoze kuko ngo byose ni ukwiyima ibyishimo ahubwo ugaheranwa nagahinda.

 

4.Nakifuje kuba naragumye kuganira n'inshuti zanjye: Iyo umuntu akura ndetse kubera gushaka ubutunzi inshuti zigenda zimushiraho kubera ni kuburira umwanya inshuti ze, rero iyo umuntu agiye gupfa yicuza kuba ataramaranye umwanya munini nizari inshuti ze.

 

5.Nakifuje kuba nariretse nkishima: Ibyishimo birahenda kugeza ku munsi wawe wanyuma, burya ngo iyo umuntu agiye gupfa yicuza kuba atarishimye mu buzima ngo nawe yumve anezerewe muri we! Mbese kuba yarikomeje akiyima ibyishimo nabyo ngo urabyicuza.

 

Ese wize iki muri iyi nyandiko!! Ndagira ngo wowe ufashe umwanya wawe ugasoma iyi nyandiko ntikubere imfabusa! Ibi bintu 5 uyu mugore yavuze umuntu yicuza agiye gupfa ushobora kubihindura ugatangira kujya ubikora nubwo umuntu atazi igihe nisaha ariko wabikora ukajya wirinda ko wazabyicuza nawe.

Uyu mugore avuga ko iyo ukiri muto mu bihe byawe uba wumva bitakureba ariko ngo iyo uri mu minsi yawe yanyuma nibwo umenya agaciro kabyo.Dukore ariko tubonere umwanya imiryango yacu!

 

Tubonere inshuti zacu umwanya, twige kwishima mu buzima, twige kuba abo turibo mu buzima, twige kuvuga ibiturimo tugaragaze amarangamutima yacu!!

 

Source: Daily Mail Online

The post Ese iyo umuntu agiye gupfa ni ibiki yicuza, Bronnie wamaze imyaka 8 yita ku bantu bagiye gupfa yavuze byinshi byatangaje benshi appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/ese-iyo-umuntu-agiye-gupfa-ni-ibiki-yicuza-bronnie-wamaze-imyaka-8-yita-ku-bantu-bagiye-gupfa-yavuze-byinshi-byatangaje-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)