Inyandiko zivuga ko mu bana bose Maliya na Joseph babyaye uwamamaye cyane Ari Jesus Christ twese tuzi, icyakora ngo siwe wenyine kuko Hari n'abandi bana bavukana nawe. Jesus Christ niwe mfura yabo ariko siwe bucura, bivugwa ko atavutse Ari ikinege ahubwo afite abandi bavandimwe be.
Â
Â
Zimwe munyandiko za baromani zivuga ku isugi Mariya, bavuga ko uyu mugore ashobora kuba yaragumye kuba isugi cyane ko abyara Jesus Christ yamubyaye asamye ku bwumwuka wera, gusa ngo nkuko muri Bibiliya bivugwa biragaragara ko Jesus Christ atariwe mwana wenyine Mariya na Joseph babyaye.
Â
Â
Ngo kuri abo Bose bizera ko Mariya na Joseph batabyaye abandi bana, Hari abavuga ko abo bana bandi bavugwa Ari abana Joseph yabyaranye nundi mugore bahoze babana mbere Yuko abana na Mariya. Icyakora nta nyandiko nimwe igaragaza ko uyu mugabo Joseph yari afite cyangwa yigeze undi mugore utari Mariya.
Â
Â
Ndetse ngo ntaho bivugwa ko Mariya yagumye kuba isugi nyuma yo kwibaruka Jesus Christ. Nkuko n'abandi Bose babana nk'umugore n'umugabo, na Joseph na Mariya nabo nkabashakanye bashobora kuba barakoraga imibonano mpuzabitsina bityo Mariya akaba ataragumye kuba isugi nkuko bamwe babivuga.
Â
Â
Ushobora kwibaza ngo amazina y'abavandimwe ba Jesus Christ ni ayahe!?????
Â
'Uyu si umubaji!? Si umuhungu wa Mariya akaba umuvandimwe wa Joseph, James, Judas na Simon!? Ese bashiki be bari kumwe natwe hano!? Ayo magambo tuyasanga muri (Mark 6:3).
Â
Â
Bibiliya aho ihishura cyangwa igaragaza amazina y'abana bandi ba Mariya na Joseph. No muri (Matayo 13:55), Bibiliya igaragaza ko James ariwe mwana mukuru Joseph na Mariya babyaranye. Icyakora ntaho muri Bibiliya havugwa amazina y'abakobwa babo, gusa kuko muri Bibiliya Matayo na Mark bavuga ngo bashiki, bivugwa ko bashiki ba Jesus Christ barenga umwe kuko bashyirwa mu bwinshi.
Â
Â
Ndetse bivugwa ko Mariya na Joseph babyaye abana 7 ariko umwe akaba yaravutse kubera igitangaza cyabaye agasama nta mugabo uteye inda Mariya uwo mwana akaba ariwe Jesus Christ. Icyakora nta Buto bwe Jesus Christ buzwi kuko Bibiliya nta makuru menshi ivuga ku buto bwa Jesus Christ.
Â
Â
Ikindi bivugwa ko abavandimwe ba Jesus Christ, batizeraga ibyo akora nkuko n'abandi bantu benshi batajyaga bamwizera, icyakora bivugwa ko nyuma baje kumukurikira bizera ibyo avuga ariko Bibiliya ntivuga neza igihe ibyo byabereye. Nyuma yurupfu rwa Jesus Christ, abavandimwe be bari mu bantu 120 basigaye basenga mu cyumba.
Â
Â
Nyina wa Jesus Christ ndetse n'abavandimwe be basigaye basenga Aribwo bakiriye Roho mutagatifu [mwuka wera] aribyo byitwa 'Pentecost'. Uretse Jesus Christ bivugwa ko mu bana ba Mariya na Joseph undi mwana wamamaye cyane Ari James wakurikiye inzira ya Jesus Christ ndetse akubaka insengero asangiza abantu ubutumwa bwiza.
Â
Â
Â
Â
Source: crosswalk.com
Â
The post Ese ni abahe bandi bana Maliya na Joseph babyaye nyuma ya Jesus Christ appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/ese-ni-abahe-bandi-bana-maliya-na-joseph-babyaye-nyuma-ya-jesus-christ/