Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023, ubwo AS Kigali yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, nibwo myugariro wa AS Kigali, Akayezu Jean Bosco yataye umuserebeko Tuyisenge Arsène hafi y'urubuga rw'amahina, maze umusifuzi Umutoni Aline asifura iri kosa benshi bari muri stade bahise basabira Akayezu ikarita itukura dore ko uretse kuba yari asanzwe afite indi y'umuhondo, yabanje kudunda umupira hasi agaragaza ko atishimiye icyemezo gifashwe.
Akayezu yibutse ko ibyo akoze bishobora kumuhesha ikarita y'umutuku yihutira kwegera umusifuzi amutakambira ngo atamuha umuhondo wa kabiri, ari nako akora ku mufuka w'umupira ngo adakuramo ikarita, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko byarangiye asohowe mu kibuga.
Nyuma y'umukino, ababonye amafoto ya Akayezu asa n'ufashe mu gituza (ahagana ku mabere ari naho Umutoni Aline yari yabitse ikarita), agerageza kumubuza gukuramo ikarita yari kuba iya kabiri y'umuhondo, batangiye kuvuga ko yamuhohoteye ndetse bigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Icyakora, Akayezu yanze yivuye inyuma ibirego bimuvugwaho. Aganira na The New Times dukesha iyi nkuru, yagize ati: 'Sinigeze nshaka gusuzugura cyangwa gutuka umusifuzi muri kigiya gihe. Icyo nashakaga gusa ni ugusaba imbabazi no kwirinda ikarita itukura. '
Akomeza agira ati: 'Ndicuza cyane ibyabaye, ariko ntabwo nigeze ngambirira (ihohoterwa rishingiye ku gitsina). Nubaha umukino n'umusifuzi'.
Mu gihe ifoto yazengurukaga kandi ikabyutsa ibitekerezo bitandukanye, FERWAFA yakoze iperereza kuri iki kibazo ishingiye kuri raporo y'umusifuzi nyuma yumukino mbere yo kumuvugisha kugira ngo irusheho kugenzurwa.
Jules Karangwa yagize ati: 'Twarebye muri raporo y'umusifuzi kandi ntabwo yigeze avuga ko yagiriwe nabi. Naganiriye kandi na we kugira ngo arusheho gusobanurwa ambwira ko umukinnyi atigeze amukoraho.'
Karangwa yavuze ko FERWAFA itazongera kugira icyo ikora kuri Akayezu usibye gukomeza guhagarikwa umukino umwe kuko yahawe amakarita 2 y'umuhondo yabonye muri uyu mukino AS Kigali yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1.