Gukinira Amavubi byaba ari iby'agaciro - Jean Morel ufite inkomoko mu Rwanda ukina i Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Côte d'Ivoire ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Jean Morel Poé ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, yavuze ko agize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi atazuyaza.

Uyu mukinnyi w'imyaka 26 akaba akinana na kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Djihad Bizimana muri iyi kipe, ndetse bombi akaba ari bo batsinze ibitego mu mukino wa shampiyona uheruka batsinzemo Oleksandria 2-1 (Jean Morel yatsinze icya mbere, Bizimana Djihad atsinda icya kabiri).

Jean Morel Poé akina mu kibuga hagati ariko asatira ndetse akaba afite n'ubushobozi bwo kunyura ku ruhande asatira, avuga ko afite inkomoko mu Rwanda aho sekuru ubyara nyina yari umunyarwanda.

Avuga ko amaze iminsi akurikirana imikino y'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n'uheruka wa Afurika y'Epfo yawurebye, agize amahirwe agahamagarwa bizaba ari byiza cyane kuri we.

Ati "kuri ubu nzagerageza gukora ibintu byiza mu ikipe yanjye hano, hanyuma ikipe y'igihugu nimpamagara bizaba ari byiza."

Jean Morel Poé akaba yarakiniye amakipe atandukanye arimo ASEC Mimosa y'iwabo, FC Neman Grodno na FC Dinamo Minsk zo muri Belarus, Ismaily yo mu Misiri.

Jean Morel Poé yifuza gukira Amavubi
We na Djihad ni bo baheruka gutsindira ikipe ya bo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gukinira-amavubi-byaba-ari-iby-agaciro-jean-morel-ufite-inkomoko-mu-rwanda-ukina-i-burayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)