Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y'Amajyepfo, ububiko bw'ibikoresho by'amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru ava i Bukavu, umujyi mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyemo, aravuga ko kuri iki cyumweru ububiko bwa Komisiyo y'Amatora bwatwitswe, bugakongoka uko bwakabaye.

Ayo makuru aravuga ko muri iyo nzu hahiriyemo ibikoresho byose byagombaga kwifashishwa mu matora rusange, arimo n'ay'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu minsi 9 gusa iri imbere.

Mu byakongotse harabarurwamo imashini za mudasobwa 1700, lisite z'abemerewe gutora, impapuro ziriho amafoto n'amazina y'abakandida n'ibindi.

Icyaba cyateye iyi nkongi y'umuriro ntikirasobanuka, icyakora abakandida bahanganye na Félix Tshisekedi barashinja ubutegetsi kuba inyuma y'ubu bigizi bwa nabi, ngo bugamije kuburizamo amatora muri iriya ntara ya Kivu y'Amajyepfo, binavugwa ko Tshisekedi atahafite abanywanyi benshi.

Hari n'abemeza ariko ko ibyabaye ari nk'ukinamico, kuko hakekwa ko n'ibyo bikoresho bivugwa ko byahiye ahubwo nta n'ibyigeze bihazanwa, hakaba rero ngo hatwitswe iyarara ry'ibyashaje, byakoreshejwe mu matora yandi yatambutse.

Mu gihe rero Kivu y'Amajyepfo yakwamburwa uburenganzira bwo gutora, yaba yiyongerwye kuri teritwari za Rutshuru na Masisi zo muri Kivu y'Amajyaruguru, dore ko byamaze kwemezwa ko zo zitazatora ngo kubera ikibazo cy'intambara, nk'uko byanashimangiwe na Perezida Tshisekedi ubwe.

Umutwe wa M23 wigaruriye twinshi mu duce tugize izo Teritwari, usaba ko habaho ibiganiro na Leta, intambara igahagarara, bityo abaturage bose bakabasha kwihitiramo abayobozi. Ibi Leta ya Kongo ntibikozwa.

Hagati aho igihugu cya Angola cyatangaje ko kitazabasha kubahiriza icyifuzo cya Leta ya Kongo, yari yasabye Angola kuyitiza indege zakoreshwa mu gukwirakwiza mu duce tunturanye ibikoresho by'amatora, dore ko ahenshi ibyo bikoresho bitarahagera.

Abakurikiranira hafi ibyo muri Kongo barasanga Leta yari izi neza ko izo ndege za Angola zitazaboneka, ahubwo ikaba yarishakiraga urundi rwitwazo rwo gusobanura impamvu amatora adashoboka mu duce twinshi, cyane cyane ahiganje abayoboke b'umukandida Moïse Katumbi, uhangayikishije cyane Félix Tshisekedi.

Mu gihe cyo kwiyamamaza hari uduce Tshisekedi yavugirijwemo induru, bamwita umujura n'umubeshyi, byongera kumwereka ko gutuka uRwanda na Perezida Kagame birahagije mu kwigarurira imitima y'Abakongomani, ko ahubwo agomba gushaka ubundi buriganya bwo kuburizamo amatora, yaramuka anabaye hagategurwa amayeri yo kwiba amajwi.

Impungenge rero zikomeje kuba nyinshi ko aya matora ya Kongo ashobora gukurura imidugararo ndetse izamena amaraso menshi, yiyongera ku ntambara n'amacakuviri bisanzwe byarayogoje iki gihugu. Ni amatora ashobora kongera ibinyoro mu bibembe.

The post Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y'Amajyepfo, ububiko bw'ibikoresho by'amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/hagamujwe-kuburizamo-amatora-muri-kivu-yamajyepfo-ububiko-bwibikoresho-byamatora-mu-mujyi-wa-bukavu-byahawe-inkongi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagamujwe-kuburizamo-amatora-muri-kivu-yamajyepfo-ububiko-bwibikoresho-byamatora-mu-mujyi-wa-bukavu-byahawe-inkongi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)