Ni nyuma y'amasaha macye Abaturarwanda bavuye mu munsi mukuru wa Noheli w'ivuka rya Yezu wabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, ko kugeza muri iki gitondo hari hamaze kumenyekana impanuka ebyiri zabaye ejo hashize zabereye mu Karere ka Gicumbi n'aka Rwamagana.
Ni mu gihe kandi mu ijoro ryabanjirije Noheli, na bwo hagaragaye impanuka ebyiri zirimo iyabereye mu Gatsaha mu Karere ka Gasabo ndetse n'iyabere mu Karere ka Nyarugenge yahitanye umumotari.
Nanone kandi ku munsi ubanziriza Noheli tariki 24 Ukuboza mu Karere ka Bugesera na ho habaye impanuka imwe yahitanye umumotari.
ACP Rutikanga avuga ko inyinshi muri izi mpanuka zaturutse ku bari batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Ati 'Uretse iyabereye muri Nyarugenge, twasanze yarengeje umuvuduko ku mpamvu tutaramenya neza, izindi zaturutse ku kuba abantu bari basomye ibisindisha.'
Yavuze kandi ko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ku munsi wa Noheli, hari hamaze gufatwa abantu 20 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.