Yamuritse iki gitabo mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023 ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Ni igitabo kiri kuri Paji 298, kandi cyashyizwe ku isoko n'inzu y'ibitabo ya Bridgevision Production LLC, ku wa 18 Nzeri 2023. Kigenewe gusomwa n'abari hagati y'imyaka 14 na 18.
Ni igitabo yanditse afatanyije n'Abanditsi b'Abanyarwanda barimo Hategekimana Richard uyobora Urugaga nyarwanda rw'Abanditsi; Epimaque Twagirimana Umuyobozi wungirije wa PanAfrican Movement-Rwanda Chapter;
Prof Ndikumana Viateur Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic; Dr Kabera Callixte Umuyobozi wa Kaminuza ya East African hamwe na Ingabire Immaculée Umuyobozi wa Transparency Intl - Rwanda Chapter.
Joe E. Sully wamuritse iki gitabo, ni umwanditsi w'ibitabo cyane cyane 'Novel', akaba n'umunyamakuru ubimazemo igihe kinini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Asanzwe kandi ari Umuyobozi Mukuru wa Bridge Vision, kompanyi ikorera mu Mujyi wa Washington iteza imbere impano z'ubwanditsi ikanakorana n'abanditsi mpuzamahanga.
Avuga ko iki gitabo kizamurikwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere, ariko ko muri iki gihe kiboneka binyuze muri muri library Ikirezi, na Library Caritas.
Iki gitabo kigaragaza amasomo yafashije u Rwanda kuva mu mwijima uyu munsi kikaba ari igihugu kigeze kuri byinshi byiza.
Umwanditsi wacyo ufite ubwenegihugu bwa Haiti akaba n'umunyamerika, Joe E. Sully yasobanuye uko yasuye u Rwanda nyuma atangazwa n'amateka yarwo ahitamo kwandika igitabo kigaragaza amasomo Haiti yakwigira ku Rwanda.
Muri rusange, igitabo kigaragaramo amateka y'u Rwanda, umuco nk'inkingi yo kwihutisha iterambere ry'u Rwanda, ndetse ni igitabo cyerekana imiyoborere myiza y'u Rwanda, ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda ndetse n'ingamba z'u Rwanda zo kurwanya ruswa n'akarengane.
Gikubiyemo ibitekerezo, ubushakashatsi, ubwenge bw'abahanga ku ishusho y'u Rwanda. Ni igitabo cyanditswe ku bufatanye bw'abanditsi b'Abanyahayiti, Abanyamerika hagamijwe kwerekana ko ibidasanzwe byakozwe n'u Rwanda mu kwiteza imbere n'andi mahanga yabyigiraho.
Iki gitabo kandi gitanga amasomo umwanditsi w'umunya-Haiti agaragaza ko iwabo bakwigira ku Rwanda mu nzego z'imiyoborere myiza, ubumwe n'ubwiyunge, iterambere, uburinganire n'ubwuzuzanye no kubazwa umusaruro Abayobozi.
Uyu mwanditsi yumvikanisha ko Haiti n'andi mahanga yakwigira byinshi ku Rwanda hatabayeho guterura byose; ahubwo habayeho guhuza n'imimerere y'Igihugu.
Umwanditsi w'ibitabo w'umunya-Haiti, Joe E. Sully yakozwe ku mutima n'urugendo rwo kwiyubaka rw'u Rwanda, abikubira mu gitabo mu rwego rwo kubisangiza abandi
Uhereye ibumoso: Uhereye ibumoso ni: Prof.Ndikumana Viateur, Hategekimana Richard, Joe E. Sully, Prof.Kabera Callixte na Bwana Twagirimana Epimaque bahuje imbaraga mu kwandika ubudasa bw'u Rwanda
Kumurika iki gitabo 'Rwanda: Model for Haiti' byitabiriwe n'abantu banyuranye basanzwe barimo abanditsi b'ibitabo