Harimo itike igura ibihumbi 130Frw! Bruce Mel... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 22 Ugushyingo 2023, ni bwo uyu muhanzi wakuriye i Kanombe yanditse amateka avuguruye mu muziki we, aririmbira 'bwa mbere' muri Amerika.

Ni nyuma y'uko afashijwe na Shaggy kuririmba mu bitaramo ngaruka mwaka 'iHeart Radio Jangle Ball' bifasha Abanyarwanda n'abandi gusoza neza umwaka.

Uyu muhanzi ari kwitegura kugaruka mu Rwanda, aho agomba guhurira ku rubyiniro na Kendrick Lamar mu gitaramo 'Move Afrika Rwanda' kizaba ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023 muri BK Arena.

Mbere yo kugaruka i Kigali, yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

Ni igitaramo azakora nyuma yo gutumirwa na kompanyi ya Innox Entertainment LLC isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.

Ku rubuga rwo gucururizaho amatike rwa Eventbrite.com, bagaragaza ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hagati y'amadorali 60 n'amadorali 100.

Amatike y'amadorali azarangira gucuruzwa tariki 29 Ukuboza 2023. Ariko ku rubuga bagaragaza ko muri rusange wishyura amadorali 65.87 [Ni ukuvuga 82,059.59 Frw].

Amatike ya VIP y'amadorali 100 azarangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ku rubuga bagaragaza ko ari ukwishyura amadorali 108.55 [Ni ukuvuga 135,229.53 Frw].

Hari n'amatike y'amadorali 70 wongeyeho 6.54 bikaba amadorali 76.54 [Ni ukuvuga 842,820.68 Frw] ariko yo azatangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023.

Afite ishimwe ku mutima:

Mu butumwa bwo kuri Instagram, Bruce Melodie yavuze ko yakuriye i Kanombe nk'abandi bana, ariko ko atigeze atekereza ko azagera ku ntera y'urugendo rw'ubuzima agezeho muri iki gihe.

Yavuze ko nk'abandi bose biyumvamo impano, yagiye agerageza amahirwe anyuranye kugira ngo abashe kwinjira, kandi igihe cyarageze inzozi ziba impamo.

Avuga ko nyuma y'ibihe byiza n'imiraba, imirimo yakoze yatangiye kubyara inyungu. Yabwiye abahanzi bakiri bato batangiye urugendo nk'urwo yanyuzemo kudacika intege, no gukurikira inzozi zabo, kandi bakanoza neza ibyo bashaka guha abantu.

Mu butumwa bwe yashimye Perezida Kagame ku bw'intambwea amaze guteresha u Rwanda, avuga ko nk'umunyarwanda biteye ishema kubona aho ugeze hose ukavuga ko uri umunyarwanda wakwiranywa ubwuzu kandi ukishimirwa.

Kandi avuga ko buri wese wumvise u Rwanda agaragaza inyota yo gushaka kumenya byinshi ku Rwanda.

Uyu munyamuziki yashimye cyane abafana be, itangazamakuru, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano n'abandi bose batumye aba uwo ariwe muri iki gihe. Yanashimye kandi Shaggy wamuciriye inzira. Ati "Nzahora mbashimira."

Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Bruce Melodie 

Bruce Melodie yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azataramira muri Maine


Ni ubwa mbere Bruce Melodie agiye gukorera igitaramo cye bwite muri Amerika


Bruce avuga ko afite ishimwe rikomeye kuri Shaggy wamufashije kuririmbira muri Amerika


Bruce Melodie yashimye Perezida Kagame ku bw'intambwe amaze guteresha u Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137215/harimo-itike-igura-ibihumbi-130frw-bruce-melodie-agiye-gukorera-igitaramo-cye-muri-amerika-137215.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)