Harimo n'uwahawe ubwenegihugu! Ibyamamare bik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda kandi ni igihugu kimaze kuba igicumbi cy'inama Mpuzamahanga n'iminsi mikuru ikomeye ku Isi, ibi nabyo biri mu bituma rugendererwa n'abantu benshi cyane baturutse imihanda yose y'Isi.

Menya ibyamamare bikomeye ku Isi byasuye u Rwanda bigataha birurata imyato bitewe n'ubwiza, umuco, isuku hamwe no kwakirwa neza n'Abanyarwanda bigatuma basubirayo baratira abandi kurusura.

Harimo kandi n'umwe muri bo w'umukinnyi wa filime wahawe ubwenegihihugu bw'ubunyarwanda ariwe Winston Duke wamamaye muri 'Black Panther'.

Kuri uru rutonde ntabwo twashyizeho, abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro bakomeye nabo baje mu Rwanda ahubwo twibanze ku byamamare bizwi mu myidagaduro ku rwego mpuzamahanga byasuye u Rwanda mu 2023:

1. Kevin Hart

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime afatanya n'ishoramari, Kevin Darnell Hart, yaje gutembera mu Rwanda arikumwe n'umuryango we. Ku wa 17 Nyakanga 2023 nibwo  yasesekaye i Kigali aje mu biruhuko aho yanasuye Ingagi arikumwe n'umugore we Eniko Hart hamwe n'umukobwa we witwa Heaven Hart.

Kevin Hart n'umuryango we batembereye u Rwanda

Uyu munyarwenya kandi yanahahiye mu iduka rya Made In Rwanda

Uyu munyarwenya uri mu bakunzwe ku rwego mpuzamahanga yari tegerejwe no mu muhango wo Kwita Izina ingagi ku nshuro ya 19 gusa ntiyabasha kuwitabira bitewe n'uburwayi. Kuba ataritabiriye uyu muhango byatumye yisegura ku banyarwanda akoresheje imbunga nkoranyambaga ze ndetse aboneraho no gusangiza abamukurikira ibihe byiza we n'umuryango we bagiriye mu Rwanda.

2. Idris Elba

Umukinnyi wa filime w'icyamamare, Idris Akuna Elba, uzwiho gukundwa cyane n'igitsina gore nawe ari mu byamamare byasuye u Rwanda mu 2023. Yavukiye mu mujyi wa London mu Bwongereza mu 1972, ari naho abarizwa gusa afite inkomoko ku mugabane wa Afurika. Se umubyara akomoka mu gihugu cya Sierra-Leone mu gihe Nyina akomoka muri Ghana.

Idris Elba n'umugore we Sabrina Elba bafashe ifoto y'urwibutso na Madamu Jeannette Kagame

Idris Elba yaje mu Rwanda yitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19, yaje aherekejwe n'umugore we w'umunyamideli kabuhariwe witwa Sabrina Elba. Nyuma yo kwita izina abana b'ingagi, aba bombi bafashe umwanya wo gutembera u Rwanda ndetse banasangiza ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza bagiriye mu Rwanda.

Idris Elba yishimiye cyane guhura na Perezida Kagame

Byumwihariko Idris Elba wamamaye muri filime nyinshi zanamuhesheje ibikombe bitandukanye, yashimiye Perezida Kagame abicishije kuri Instagram ye avuga ko ari icyubahiro gikomeye kuba yahuye nawe bakaganira ndetse ko ari umuyobozi ukwiye gufatirwaho icyitegererezo n'abandi bayobozi bo ku Mugabane wa Afurika.

3. Winston Duke (watashye yahawe ubwenegihugu bw'ubunyarwanda)

Winston Duke yanahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda 

Umukinnyi wa filime w'icyamamare, Winston Duke, uzwiho kugira ibigango n'ijwi ryihariye nawe yatembereye u Rwanda nyuma y'uko  yari a maze kwitabira umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19. Akomoka ku kirwa cya Trinidad & Tobago giherereye mu Majyaruguru ya Venezuela, gusa mu bwenegihigu afite hiyongereyeho n'ubw 'u Rwanda dore ko we na mushiki we batashye bamaze kubuhabwa  ndetse aranabyishimira cyane nk'uko yabyerekanye ku rubuga rwa X aho yavuze ko kuba umunyarwanda ari ishema.

4. Shawn Mendes

Umunyabigwi mu muziki, Shawn Peter Raul Mendes yamaze iminsi ine mu Rwanda mu ruzinduko rwagizwe ibanga rikomeye cyane ko amakuru yarwo yatangajwe bwa mbere ubwo yari arimo kwitegura kurira rutemikirere, asubira iwabo muri Canada.

Umuhanzi w'icyamamare Shawn Mendes yasuye u Rwanda

Ni uruzinduko rwatangiye ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023 ariko inkuru zivuga ko Shawn Mendes ari mu Rwanda, zatangiye gucicikana ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira dore ko yari amaze guhura n'umuhanzi ukomeye mu Rwanda The Ben aho bahuriye ku kigo cyita ku ngagi i Musanze cya Ellen DeGeneres.

Mendes ni umuhanzi w'icyamamare ufite ibihembo bya SOCAN Awards, MTV Europe Music Awards, Juno Awards, iHeartRadio MMVAs, American Music Awards ndetse akaba yarashyizwe mu bahatanira Grammy Awards.

Yageze i Kigali ari kumwe n'umuryango we (Se na Nyina ndetse na mushiki we) bahita bajya gucumbika muri The Retreat.

5. Dania Gurira

Dania Gurira mu muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi ku nshuro ya 19

Uyu mugore nawe yamenyekanye kubera filime ya 'Black Panther' aho yagaragarijemo ubuhanga bwo kurwanisha amacumu. Dania Jekasai Gurira, ni umukinnyi wa filime wanakunzwe cyane muri filime y'uruhererekane ya 'The Walking Dead'. Akomoka mu gihugu cya Zimbabwe akaba yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika afite imyaka 16 y'amavuko ari nabwo yatangiye kwiga ibijyanye no gukina filime.

Dania Gurira arikumwe n'abarimo Winston Duke bahuye na Perezida Kagame

Dania Gurira wasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika avuga imyato u Rwanda, nawe yaje ubwo yari yitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19, nyuma yaho yasuye Pariki y'Akagera.

.6. Sabrina Elba

Sabrina Elba n'umugabo we Idris Elba mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19

Umunyamidelikazi ukomoka muri Canada, Sabrina Dhowre Elba akaba n'umugore w'icyamamare Idris Elba, nawe ni umwe mu byamamare byasuye u Rwanda mu 2023. Uyu mugore w'imyaka 33 y'amavuko usanzwe ari amabasaderi w'Umuryango w'Abibumbye  (UN) kuva mu 2020, yatangaje ko yashimishijwe no kwambara imyambaro ya kinyarwanda y'imikenyero ndetse anavuga ko byatumye agira iyo agura arayitahana ngo ajye ayambara  iwabo muri Canada.

7. Anders Holch Povlsen

Umushoramari mu by'imideli, Anders Holch Povlsen, ukomoka mu gihugu cya Danemark ni umuyobozi w'ikigo gicuruza imyambaro cyitwa Besteller. Uyu mugabo kandi anafite imigabane myinshi mu kigo cy'Imideli cy'Abongereza cyitwa ASOS, akaba uwa kabiri mu bafite imigabane muri Zalando iduka ricuruza inkweto n'imyenda mu Budage.

Umushoramari Andres Povlsen nawe ari mu byamamare byasuye u Rwanda mu 2023

Anders Holch Povlsen ni umuherwe ufite ubutaka bunini mu gihugu cya Ecosse akaba anafite umutungo ubarirwa muri Miliyari 8.5 z'Amayero. Yageze mu Rwanda yitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku itariki 01 Nzeri, asa gutembera i Kigali ku itariki 03 na 04 Nzeri.

Aba ni bamwe mu byamamare mu myidagaduro bazwi ku rwego rw'Isi basuye u Rwanda mu 2023.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137207/harimo-nuwahawe-ubwenegihugu-ibyamamare-bikomeye-ku-isi-byasuye-u-rwanda-mu-2023-137207.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)