Harmonize yemeje ko arambiwe ubuzima bwa wenyine agaragaza ko afuhira cyane Vanessa Mdee #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi wamamaye muri Tanzania akaba aherutde no guhembwa nk'umuhanzi mwiza muri Afurika no mu njyana ya Bongo Fleva, yagaragaje ko afite ifuhe rikomeye kuri Vanessa Mdee n'umukunzi we Rotimi.

 

Ibi yabyemeje ubwo yashyiraga hanze ifoto ya Vanessa Mdee na Rotimi akarenzaho amagambo ashimangira ko ari wenyine [Single], nk'uko yabiririmbye mu ndirimbo [SINGLE AGAIN].Iyi foto niya Vanessa n'umukunzi we bari mu kiruhuko aho bari basohokanye.

 

Mu magambo ye Harmonize yagaragaje ko arambiwe kuba Single.Yagize ati:'Nta buryo na bumwe, ntabasha kubabwira ko nabafuhiye.Ubu nibwo buzima ndimo guhirimbanira.Ndambiwe ubu buzima bwa njyenyine'.

 

Harmonize, yagaragaje yifuza kongera kujya mu rukundo nyuma y'Igihe kinini aruvuyemo gusa akajaragaraza ibinyamakuru yumvikana mu majwi n'abakobwa batandukanye.

 

Mu minsi yashize, Harmonize yavuze ko urukundo nta mwanya rufite mu buzima bwe, agaragaza ko arangajwe imbere no kubaka injyana ya Bongo Fleva.

 

Yagize ati:'Nahisemo guha umuziki umwanya wanjye wose 100% kandi nahagaritse gutereta kugeza igihe umuziki wa Bongo Fleva uzagerera aho nifuza ko ugera.Kugira ngo mubimenye neza, gutereta ntabwo bifite umwanya muri njye'.

 

Vanessa Mdee umaranye umwaka n'umukunzi we , barimo kwishimana mu biruhuko bagiranye nibwo hafashwe ifoto Harmonize yashyize hanze.

The post Harmonize yemeje ko arambiwe ubuzima bwa wenyine agaragaza ko afuhira cyane Vanessa Mdee appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/harmonize-yemeje-ko-arambiwe-ubuzima-bwa-wenyine-agaragaza-ko-afuhira-cyane-vanessa-mdee/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)