Hashobora gutungurana ibirori bya The Ben na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba warakurikiranye inkuru zaranze ubukwe bwa The Ben yaba mu buryo bw'amashusho n'ibibinyamakuru bitandukanye wabonye ko mu bazwi babanye nta The Ben ntawavuye muri Amerika waje kumushyigikira.

Mu gihe uyu muhanzi amaze imyaka irenga 13 abarizwa muri kiriya gihugu cy'inzozi za benshi, wibutse neza ubwo yagarukaga mu Rwanda muri 2016 akakirwa nk'umwami abafana bakubise buzuye ku kibuga cy'indege.

Nyuma akaza gukorera igitaramo cy'amateka ibihumbi birenga 10 muri Kigali icyo gihe yinjizaga abakunzi b'umuziki mu mwaka wa 2017,ageze rwagati mu gitaramo yafashe umwanya yerekana ababyeyi bandi yungutse.

Mu magambo yumvikanye ashima byimazeyo uko bamufashe yari umugabo n'umugore b'ababazungu ati'Isi aho iva ikagera igira abantu bafite imitima, igihe najyaga hariya mu by'ukuri narinzi ko nzagaruka.'

Yongeraho ati'Mfite ababyeyi hano murabizi ko ari abakozi b'Imana baba bari mu yindi mirimo, nagize amahirwe yo kubona abandi babyeyi muri Amerika, bakoze ibyo mwagakwiye kuba mwarakoze iyo duhura.'

Aba babyeyi ntibabashije kugaragara mu bukwe bwa The Ben baherekeje mu gitaramo bikaba bitakumvikana uburyo habaye hatari iyindi gahunda yo kwishimira ko The Ben yasezeye ubusiribateri bataba bitabiye umunsi we w'amateka ngo bamuhe umugisha ku ntambwe ikomeye yateye.

Sibo bonyine hari n'abahanzi bakoranye na we imyaka itari mike Meddy na Scillah babanye imyaka itari mike bagakora umuziki yaba mu Rwanda no hanze yarwo indirimbo bagiye bakora zikagenda zitanga umusaruro yewe n'ubu zikaba zikiri imbere mu zica ibintu.

Hakaza kandi Lick Lick  wamukoreye nyinshi mu ndirimbo ze z'amajwi, Cedru wamutungarije amashusho atari make banahoze bahuriye ku mushinga wa Press One.

Byihariye abo yatahiye ubukwe barimo Meddy yanaririmbiye mu buryo bwazamuye amarangamutima ya benshi mu bukwe, Miss Rwanda 2009 Grace Bahati.

Emmy yatahiye ubukwe muri Tanzania biganye bakanakorana ibikorwa byinshi n'ibindi byamamare nyarwanda bituye muri Amerika biranumvikana n'inshuti zinyuranye yagiye arema mu gihe k'ikinyacumi kirenga muri Amerika.

Kugeza no ku muvandimwe we  Danny uheruka mu Rwanda ubwo yazaga gushyingura se witabye Imana muri Kanama, icyo gihe agatangaza ko ari The Ben wamufashije kujya guturayo n'umuryango we kandi ashima Imana kuko yagiye ntacyo afite ariko amaze kugira umutungo urenga Miliyari y'Amafaranga y'u Rwanda.

Byumvikanisha ko umunsi nk'uyu wa murumuna we w'igikundiro utagakwiye kumucika cyane ko ubu ibintu byoroshye ushobora  kuba ufite amafaranga watega iyihuse ukahagera bidatinze.

Ibi byose bikaba bigaragaza ko byange bikunde hari gahunda yihariye yo gukomereza ibyishimo by'ibirori by'ubukwe bwe muri Amerika mu buryo bwihariye nubwo ibintu byinshi by'uyu muhanzi agenda avunguraho bike by'ingenzi akaba aribyo atanga.

The Ben aheruka gutangaza ko nubwo azajya aza mu Rwanda nk'uko bisanzwe kimwe akazanahatura mu buryo bumwe  cyangwa ubundi ariko urugo rwe ruzaba ruri muri Amerika ariho we n'umugore we bazaba batuye.

Kugeza ubu nta makuru y'igihe The Ben na Pamella bazahagurukira i Kigali gusa ushingiye ku bimenyetso byose twagarutseho haruguru n'ibindi ntabwo byaba ari keera.

The Ben na Pamella basezeranye kubana akaramata mu birori byitabiwe n'ibyamamare nyarwanda bibarizwa mu RwandaThe Ben na Pamella bazaba batuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure bashobora gukorera ibindi birori by'amateka 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137928/hashobora-gutungurana-ibirori-bya-the-ben-na-pamella-byikubye-ibyabereye-i-kigali-137928.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)