Ku mugoroba w'uyu wa 26 Ukuboza 2023 mu buryo bw'amashusho n'amajwi hagiye hanze indirimbo 'VIP' ya Yvan Buravan na Ish Kevin.
Ni indirimbo y'urukundo yumvikanamo amagambo meza amwe azwi nk'imitoma.
Mu mashusho yayo hifashishijwemo abakobwa barimo nka Coach Carine wamamaye muri Kamwe agaragaramo kandi Ruti Joel inshuti ye magara hamwe n'abandi basore bo mu bihame by'Imana.
Yvan Buravan aba yambaye imyambaro yiganjemo ibara ry'umweru.
Mu buryo bw'amajwi na Zed Pro amashusho akorwa na Cedric Dric.
Ishyirwa hanze ry'iyi ndirimbo bikaba ryaragizwemo uruhare na YB Foundation yatangijwe hagamijwe gukomeza kubungabunga ibikorwa n'intego y'uyu muhanzi watabarutse akiri muto ariko wari waramaze kugwiza ibigwi binyuranye.Yvan Buravan yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 gusa hari ibikorwa yasize birimo n'indirimbo zitarasohoka bikomeje gukurikiranwa na YB FoundationIsh Kevin yibukije abantu kuba ubuzima bufite intego yongere kwifuriza iruhuko ridashira Yvan BuravanÂ
KANDA HANO UREBE UNUMVE VIP YA YVAN BURAVAN NA ISH KEVIN
"> Â