Hateguwe ibirori byo kumurika imideli byahujw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byateguwe na Rifi Entertainment isanzwe ifasha abanyamideli batandukanye bari mu gice cyayo cya RiFi FashionAgency, ikanagira n'ikindi gice cyibarizwamo ababyinyi cyitwa RiFi Dance hakanabamo n'ikindi gice cyitwa RiFi Protocol & Services.

Aha hose hagiye habarizwamo urubyiruko rutandukanye rufite impano zitandukanye mu rwego rwo kuziteza imbere n'ibindi bikorwa bijyanye n'imyidagaduro muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa Rifi Entertainment, Ri Kon Yocan yabwiye InyaRwanda ko batekereje gutegura ibi birori byahujwe n'igitaramo mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa by'abahangamideli banyuranye no gufasha abantu kwidagadura.

Yagize ati 'Hari uburyo abamurika imideli baba bameze ku rubyiniro, ntabwo inaha biratera imbere. Abamurika imideli bakaza ku rubyiniro bagaragiwe n'ababyinnyi. Ibi bisanzwe bizwi muri Amerika no mu Bufaransa, no mu Bwongereza ikindi bituma abantu batabihirwa, niyo mpamvu tugiye kuzana umwihariko wacu nka RiFi.

Ibi birori by'imideli kandi bizagaragaramo abanyarwenya bagezweho muri iki gihe barimo Admin Seka na Mitsi bazwi cyane muri iki gihe binyuze mu bitaramo bya 'Gen-Z Comedy'. Hanatumiwe kandi ababyinnyi bakomeye barimo nka Jojo Breezy na Divine Uwa.

Ri Kon Yocan yanavuze ko batumiye umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, ariko bazamutangaza mu gihe kiri imbere bateguza abantu kuzitabira ibi birori.

Ati 'Twifuje kuba tubigize ibanga. Kuko ni umuhanzi Mukuru kandi turifuza kuzabitangaza mu gihe kiri imbere.'

Ibi birori by'imideli byitezweho kugaragaza impano zihebuje zibarizwa muri RiFi Entertainment mu byiciro byayo byose bigiye bitandukanye nk'abanyamideli ndetse n'ababyinnyi.

Ibi birori biteganyijwe ko bizabera muri Onomo Hotel ku wa 30 Ukuboza 2023. Kwinjira ni ukwishyura 5,000 Frw, 10,000 Frw mu gihe ameza y'abantu batandatu yashyizwe ku 100,000 Frw. 


Ibi birori by'imideli bizaba ku wa 30 Ukuboza 2023 muri Onomo Hotel 

Umuyobozi Mukuru wa Rifi Entertainment, Ri Kon Yocan yavuze ko ibi birori by'imideli bigiye kuba ku nshuro ya mbere babyitezeho kugaragaza impano z'abanyamideli

 

Abanyamideli babarizwa muri  RIF Agency bagiye bifashishwa mu bikorwa bitandukanye by'imideli









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137400/hateguwe-ibirori-byo-kumurika-imideli-byahujwe-nigitaramo-cyabahanzi-137400.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)