Hazaca uwambaye! Aba Producer 4 bageze mu cyi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu mpera z'Ugushyingo 2023, ni bwo yatangije iri rushanwa mu ruhererekane rw'ibizwi nka 'Challenges', aho aba Producer basubiramo imwe mu ndirimbo yanditse afatanyije n'abafana.

Ni irushanwa bigaragaza ko rizahembwa 188,907.90 Frw. Rihatanyemo aba Producer barimo Julesce, Nexus Producer, Map Pro Beatz ndetse na Producer Riqson.

Abafana basabwa gutora uwo bashyigikiye, kandi ukamugaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Humble Jizzo yabwiye InyaRwanda ko yatangije iki gikorwa agamije kwereka abafana inzira binyuramo kugirango umuhanzi abashe kugera ku ndirimbo ashyira hanze.

Yavuze ko ashaka kugaragaza muri rusange inzira binyuramo kugirango umuhazi akore ibikorwa bimenyekane ku rwego Mpuzamahanga.

Ati "Hari ababa batabyumva, bumva ko ari ibintu byikora, ariko akenshi bigira uburyo biza, bigira uko wabitekereje, ukabikura mu buryo wiyumva noneho ukabitondeka mu magambo yumvikana noneho ayo magambo, akavamo ururirimbo, akavamo amagambo afatika, ukayashyira mu bicurangisho bya muzika, bikabyara indirimbo abantu yumva."

Humble Jizzo avuga ko yubakiye ku bumenyi afite mu muziki biri mu byatumye yiyemeza gutangiza iki gikorwa. Kandi agaragaza ko mu buzima bwa buri munsi, buri wese akwiye gukurikira amahirwe 'kuko ntabwo amahirwe akwizanira'.

Yavuze ko atangiza iki gikorwa muri rusange yashakaga kwereka aba Producer ko hari impano mu muziki zo gushyigikirwa.

Humble avuga ko iki gikorwa cye kigamije gusubiza aba Producer bumva ko bakoze ibikorwa byiza ariko bagifite ikibazo cyo kumenyekanisha ibikorwa bakora, no kumva y'uko bizamugora gukorera indirimbo abahanzi bakomeye mu Rwanda n'ahandi.

Uyu munyamuziki avuga ko azajya yumva ibihangano by'abahanzi, rimwe na rimwe abisakaze ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko hari impano zo gushyigikirwa.

Ati "Wishakira ibisubizo kure y'aho uri. Ibisubizo y'ibyo ukora biri hafi yawe. Witegereza ko amahirwe akwizanira, reba ibiri aho ng'aho bibe ari byo ukurikira."

Ku wa 25 Ugushyingo 2023, Humble Jizzo yasohoye amashusho amugaragaza aririmba indirimbo ari kumwe na Producer, bakaganira ku magambo yayo mbere y'uko batangira kuyicuranga mu bicurangisho bifashishije piano ndetse na gitari.

Uyu muhanzi avuga ko muri iri rushanwa yatangije agamije gusangiza ubumenyi abakizamuka mu muziki, yaba abahanzi ndetse na ba Producer.

Aba Producer bose bahatanye muri iri rushanwa, yagiye abaha umwanya wo gucuranga iyi ndirimbo ye, hanyuma bagera mu cyiciro cya nyuma cy'aho abafana ari bo bahitamo umwe ugomba kwegukana igikombe.

Humble Jizzo anavuga ko agiye gufungura urubuga rwa Youtube, aho ibikorwa by'abahatanye bizajya binyuzwa kugeza ku muhanzi cyangwa Producer watsinze.

Humble Jizzo yatangiye ibikorwa bigamije kugaragaza impano z aba Producer bakizamuka


Humble yavuze ko ibi bikorwa yatangije bigamije kwereka abafana uburyo indirimbo itekerezwa kugeza ivuye muri studio igashyirwa hanze


Humble avuga ko ashaka gusangiza abandi ubumenyi afite mu muziki


Producer Jules wo muri World Star Studio ari mu bahatanye muri iri rushanwa

 

Map Pro Beatz yageze mu cyiciro cya nyuma aho ahataniye kwegukana igihemb

 

Producer Riqson yacuranze indirimbo Humble Jizzo yanditse afatanyije n'abafana


Nexus Producer yagaragaje ko afite inyota yo kwegukana iri rushanwa

KANDA HANO UREBE INTANGIRIRO Y'IRI RUSHANWA RYA HUMBLE JIZZO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137399/hazaca-uwambaye-aba-producer-4-bageze-mu-cyiciro-cya-nyuma-cyirushanwa-rya-humble-jizzo-137399.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)