Igice cya Kabiri cya Filime bad Fame cyamaze kujya hanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 2 taliki 05 Ukuboza 2023 ni bwo hamuritswe k'umugaragaro filime 'BAD FAME' igice cya mbere, igaruka ku mibereho ibyamamare bibanamo n'abakunzi babo !.

 

Mu nkuru zacu zabanje twagarutse ku giterekerezo iyi filime ishingiyeho. Ni filime igaragaramo umwana w'umukobwa ukunda abasitari (Ibyamamare) ukiri umunyeshuri kugeza naho bimushobora mu busambanyi agirango abigireho inshuti.

 

Iyi filime kandi igaragaramo urukundo rw'amayobera k'umuhanzikazi ushaka kwigarurira umutima w'umusore yitwaje igikundire afite muri rubanda, uko bizarangira biteye amatsiko.

 

'BAD FAME' igiye hanze nyuma y'integuza yayo yari maze igihe igiye hanze ,isaba abantu gukangukira kuyireba cyane cyane ababyeyi bafite abana biga mu mashuri yisumbuye kuko ihishe byinshi bibaza kubana babo bohereje mu mashuri yisumbuye.

 

Iyi filime ishingiye ku bintu bibaho kandi abantu babana nabyo buri munsi ,irimo abakinnyi banyuranye kandi babahanga ku buryo byoroshye gusigira isomo buri wese uyikubise amaso!.

 

Ni filime iri kunyuzwa ku muyoboro wa youtube Yitwa 'HASH MEDIA EMPIRE'

The post Igice cya Kabiri cya Filime bad Fame cyamaze kujya hanze appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/igice-cya-kabiri-cya-filime-bad-fame-cyamaze-kujya-hanze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)