Kujya mu mihango ni kimwe mu bintu biba ku mukobwa wese ndetse bikaba ari ikimenyetso kikwereka ko uwo mukobwa afite ubuzima bwiza.
Â
Umukobwa aramutse atagiye mu mihango icyo gihe yihutira kwa muganga akareba ikibazo afite.
Umukobwa uri mu mihango Kandi ahura na bimwe mu bintu bimubangamira harimo kuribwa mu nda, kuribwa umutwe, kugura isereri, kugira iseseme rimwe narimwe, ndetse no kurwara mu nda bya hato nahato.
Â
Ese umukobwa uri mu mihango akwiye kwitwara ate!? Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe.
Â
Dore ibiribwa umukobwa uri mu mihango akwiye kurya;
1.Amazi
Icyambere ni amazi, amazi ni ingenzi mu mubiri w'umuntu cyane mu mubiri w'umukobwa uri mu mihango. kuko ayo mazi ashobora gituma uwo mukobwa ataribwa umutwe cyane.
Â
2.Imbuto
Umukobwa uri mu mihango Kandi akwiye kurya imbuto cyane ukarya cocombure, na watermelon. Nabyo bishobora kugufasha wowe uri mu mihango.
Â
3.Imbogarwatsi
Ni ngombwa ko Kandi umukobwa uri mu mihango yihata imboga rwatsi kuko ngo mu gihe imihango iza imurya bishobora kugabanya ubwo buribwe ahura nabwo iyo imihango iri kuza.
4.Tangawizi
Umukobwa uri mu mihango Kandi akwiye kurya tangawizi nyinshi kuko imufashs kutaribwa cyane umutwe ndetse ikamurinda isereri n'iseseme.
5.Inkoko
Kurya inkoko nabyo ni byiza ku buzima bwawe ndetse cyane ku mukobwa wese uri mu mihango kuko inkoko yifitemo Vitamin zifasha umubiri we gukomeza kumera neza.
6.IfI
Kurya ifi Kandi ku mukobwa uri mu mihango nabyo ni ingenzi ku buzima bwe.
7.Chocolate
Kurya chocolate ariko chocolate y'umukara ku mukobwa uri mu mihango nabyo ni byiza kuko ngo izo chocolate zikungahaye kuri Iron ndetse na magnesium, bikaba ari ingenzi ku buzima bw'umukobwa uri mu mihango.
8.Ubunyobwa
Ikindi umukobwa uri mu mihango ni ngombwa ko arya ubunyobwa bwinshi kuko nabwo bugira vitamin nyinshi zimufasha.
9.Yogurt
Kunywa yogurt nabyo Kandi ni ingenzi ku buzima bw'umukobwa uri mu mihango kuko ituma umukobwa atarwara ama infection mu myanya y'ibanga ye.
Ibiribwa umukobwa uri mu mihango akwiye kurwanya ni ibihe; Umunyu mwinshi, Isukari nyinshi, Ikawa, Inzoga, Itabi,..
Source: Healthline
The post Igitsina gore ! Dore ibiribwa ukwiye kurya mu gihe uri mu mihango appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/igitsina-gore-dore-ibiribwa-ukwiye-kurya-mu-gihe-uri-mu-mihango/