Ikipe ya Rayon Sports irakina idafite abakinnyi 2 bakomeye harimo umaze kuyitsindira ibitego byinshi uyu mwaka ndetse na myugariro ukomeye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports irakina idafite abakinnyi 2 bakomeye harimo umaze kuyitsindira ibitego byinshi uyu mwaka ndetse na myugariro ukomeye

Kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Rayon Sports irakina n'ikipe ya Bugesera FC mu mukino wa Shampiyona. Uraba ari umukino ukomeye cyane dore ko Aya amakipe ajya ahangana cyane.

Amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports irakina uyu mukino idafite abakinnyi 2 harimo Hertier Luvumbu Nzinga umaze iminsi yitwara neza ndetse akanafasha iyi kipe mu buryo bwose.

Ntabwo ari Luvumbu gusa ahubwo biravugwa ko na Rwatubyaye Abdul atarakina uyu mukino nubwo iyi kipe iraba yagaruye Mitima Issac utarakinnye umukino uheruka kubera amakarita 3 y'umuhondo yari yujuje.



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-irakina-idafite-abakinnyi-2-bakomeye-harimo-umaze-kuyitsindira-ibitego-byinshi-uyu-mwaka-ndetse-na-myugariro-ukomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)