Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwirukana undi mukinnyi nyuma yo kubona ko ntacyo yabafasha icyo bamukorera cyose - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwirukana undi mukinnyi nyuma yo kubona ko ntacyo yabafasha icyo bamukorera cyose

Hashize iminsi micye ikipe ya Rayon Sports izanye rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Guinea Conakry witwa Alsény Camara Agogo, uyu mukinnyi yakoreshejwe igeragezwa basanga ntabwo ashoboye namba.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kubona ko uyu rutahizamu adashoboye bazanye undi rutahizamu nawe uje gukora igeragezwa Mabiala Kinkela ariko nawe basanga ntacyo yabafasha bitewe nibyo bamushakaho.

Uyu rutahizamu ukomoka muri RDC witwa Mabiala Kinkela, YEGOB twamenye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumusezerera nyuma y'igeragezwa yakoreshejwe bagasanga adashoboye.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 nyuma yo gutsinda ikipe ya Muhazi United FC ibitego 2-0 n'amanota 26.



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kwirukana-undi-mukinnyi-nyuma-yo-kubona-ko-ntacyo-yabafasha-icyo-bamukorera-cyose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)