Umukino wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri wahuzaga ikipe ya As Muhanga na Vision FC, wahagaze ku munota wa 67 kubera umwijima w'ijoro.
Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa 15:00 PM ukabera kuri sitade ya Muhanga. Ubwo amasaha y'umukino yari yegereje, ikipe ya Vision FC yanze kwinjira mu Rwambariro kubera kwikanga amarozi, aho yavugaga ko As Muhanga yabaroze.
Ibi byatumye komeseri Nizeyimana Jean ategeka Vision FC kwinjira mu Rwambariro ngo agenzure ibyangombwa by'ikipe ariko bakomeza kwanga kwinjira, bituma ahagarika umukino afata inzira arataha. Saa 15:40ⲠKomiseri yagaruwe ku kibagaho na FERWAFA ngo aze atangize umukino.
Saa 16:56, ni bwo umukino watangiye gusa bigaragara ko umwijima ushobora kuba mwinshi, bigateza isubikwa. Kubera sitade ya Muhanga itagira amatara, umwijima wabaye mwinshi, bituma ku munota wa 67 umukino waje gusubikwa ari ibitego 3 bya As Muhanga kuri 1 cya Vision FC.