Ikomeje gusebera i Nyarugenge: Mukura yahagamye AS Kigali bituma yuzuza umukino wa 6 idatsinda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikomeje gusebera i Nyarugenge: Mukura yahagamye AS Kigali bituma yuzuza umukino wa 6 idatsinda.

Ikipe ya AS Kigali ikomeje kudahirwa na shampiyona ya Rwanda Premier League dore ko ubu yisanze ku mwanya wa 12 nyuma yo kunanirwa gutsinda ikipe ya Mukura Victory Sports nayo imaze iminsi ititwara neza muri shampiyona y'u Rwanda.

Mu mukino wahuzaga ikipe ya AS Kigali na Mukura Victory Sports waberaga kuri Kigali Pele Stadium urangiye amakipe yombi anganyije 1-1 aho Mukura ihise yisanga ku mwanya wa 7 n'amanota 17 mu gihe AS Kigali yisanze ku mwanya wa 12 n'amanota 11.

Igitego cy'ikipe ya AS Kigali cyatsinzwe na Felix Koné Lottin mu gihe Mukura yatsindiwe na Elie Kategaya.



Source : https://yegob.rw/ikomeje-gusebera-i-nyarugenge-mukura-yahagamye-as-kigali-bituma-yuzuza-umukino-wa-6-idatsinda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)