Byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, ni nyuma y'ibitaramo Massamba Intore aherutse kuririmbamo mu gihugu cya Canada byahuje urubyiruko rureranga ibihumbi 2000, na Aline Gahongayire witegura gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu i Dubai
Muri Gicurasi 2023, nibwo iriya gahunda yamurikiwe mu Rwanda mu muhango wabereye muri Galaxy Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe, mu bari bitabiriye ikiganiro harimo na Massamba Intore wagarutse ku rugendo rwe rw'umuziki no kugira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Massamba yavuze ko yishimiye inshingano yahawe zo kuba 'Brand Ambassadors' wa 'Rwanda Protect My Brand', kandi yiteguye gukora ibishoboka agakomeza urugendo rwo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego Mpuzamahanga.
Yavuze ati 'Kuruvuga ibigwi, kururata, kurukundisha abataruzi, kurusura (Visit Rwanda) ni bimwe mu by'ingenzi ngomba gukorera urwambyaye, ngobyi ihetse benshi.'
Umuhanzikazi Aline Gahongayire w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabwiye InyaRwanda ko yishimiye izi nshingano yawe, kandi avuga ko ari inshingano ya buri munyarwanda wese kumenyekanisha u Rwanda.
Yavuze ati 'Gusigasira ibyo twagezeho ni inshingano za buri munyarwanda wese. Kwimakaza umuco n'umurage mwiza.'
Yakomeje ati 'Kuba natoranijwe mu kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga, ni iby'agaciro gakomeye, kandi ni amata abyaye amavuta mu mbaraga zanjye zose nzabikora.'
Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ndanyuzwe', avuga ko hamwe n'Imana 'u Rwanda ruzakomeza kuba umugisha, umutima wa Afurika, bahita mu Rwanda.'
Umuyobozi wa Gahunda ya 'Rwanda My Home Country Project the Brand', Nsengiyumva Rutsobe aherutse kuvuga ko batangije iyi gahunda bashingiye ku kuba bafite amakuru y'ukuri ku gihugu cyabo atandukanye kure n'afitwe n'abapfobya bagahakana ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Ati 'Iyi gahunda rero icya mbere dufite ibimenyetso, dufite isoko, dufite amakuru yizewe abandi bapfobya cyangwa babeshya badafite. Uwo ni wo mwihariko wa mbere dufite amakuru.'
Yavuze ko imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye 'ntawe utabona aho mu by'ukuri twavuye'.
Asobanura ko uyu muryango bashinze uje wunganira ibindi bikorwa bisanzwe bikorwa mu Rwanda, kandi ugamije 'gucengeza amatwara yo gukunda igihugu'.
Ni umuryango avuga ko uzatuma buri wese yiyumvamo kubaka u Rwanda, ntawe utegereje inyungu zindi ku ruhande.
Iyi gahunda 'u Rwanda igihugu cyanjye' izagira uruhare cyane mu kumenyekanisha amakuru nyayo ku Rwanda yaba abatayazi n'abayagoreka.
Innocent Habumugisha, yavukiye akurira muri Zambia, ariko yabaye muri Congo, Tanzania, Zimbabwe, Netherland n'ahandi, ni umwe mu babarizwa muri uyu muryango.
Avuga ko uyu muryango uzafasha mu guhangana n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati 'Uyu muryango wagiyeho kugira ngo duhangane n'abatuka abayobozi turebere.'
Uyu mugabo yanavuze ko uyu muryango uzafasha gushyiraho 'task force' izaba iri mu gihugu hose zizifashishwa mu gukusanya amakuru ari mu bantu batandukanye 'mu rwego rwo kurengera ibimaze kugerwaho'.Â
Massamba avuga ko azakomeza kwifashisha inganzo ye mu kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga
Massamba aherutse gutanga ibyishimo ubwo yaririmbiraga urubyiruko rw'Abanyarwanda muri Canada
Gahongayire yavuze ko ari inshingano za buri munyarwanda kuvuga neza u Rwanda
Gahongayire asobanura ko yishimiye inshingano yahawe, kandi azakoresha inzira zinyuranye mu kuvuga neza u Rwanda