Ku isi hari ubuhanzi n'ubugeni bwinshi nko gushushanya, kubyina, kuvuga imivugo, kubaka, gutera amarangi y'uruvangitirane ndetse n'ubundi buhanzi bwose. Gusa ariko ubuhanzi bwabayeho kuva na kera na kare, ni umuziki.
Nta muntu n'umwe uzi inkomoko y'umuziki kuko buri wese avuka awusanga agapfa akawusiga n'abandi bakavuka bawusanga. Ibi bigaragaza ko umuziki ari kimwe mu bintu byabayeho kuva na kera na kare umuntu yabaho.
Itandukaniro ry'umuziki wa kera n'umuziki wa none, ni uburyo wakorwagamo nk'ibikoresho abawukoraga bakoreshaga, uburyo bawumvagamo, injyana baririmbaga ndetse n'ibindi bitari biri ku rwego ruri hejuru bitewe n'iterambere bari bafite.Â
Uko imyaka yagiye iza n'indi igataha, iterambere ryakomeje kwiyongera bituma umuziki ugera kure cyane ndetse abantu bawukora mu buryo bworoshye ugereranyije n'uko abantu ba kera bawukoraga kuko ibikoresho bacurisha injyana, igihe indirimbo imara, ibyuma bifata amajwi byose biri ku rwego rwiza.
Mu myaka ya 2010 na 2020, iterambere ryakomeje kwiyongera bigera ubwo hakorwa ubwenge bw'ubukorano ku buryo nta muntu ukivuna atekereza ibintu byinshi ahubwo ahita yifashisha ubwo bwenge bukorano bukamutekerereza. Byatumye abantu benshi baba abanebwe bigera no gutekereza.
Si ugusubiza ibibazo ubwo bwenge bukorano bubajijwe gusa, Ikoranabuhanga rya AI (AI ni ubwenge bw'ubukorano mu cyongereza ni Artificial intelligence) ryatangiye kugira ingaruka nini cyane ku nganda zikomeye ku isi harimo kuzamura, guteza imbere no guhindura uburyo izo nganda zikora, zitanga umusaruro kandi zigacuruza ibyo zikora / ibicuruzwa ku bantu babigenewe. Umuziki nawo watangiye kugerwa amajanja.
AI isigaye ikoreshwa mu gukora umuziki wumvikana nk'utandukanye nuwakozwe n'abantu. Kugeza magingo aya, ubuhanzi bwakozwe na AI bwatangiye kuba rusange. Mu gihe abahanzi bamwe banenze ikoreshwa rya AI mu muziki, abandi baryakiriye nk'igikoresho gishya cyo guhanga umuziki mwiza.Â
Urugero rumwe rwakozwe na AI, ni Holly+ ikora injyana ya pop. Holly+ iraririmba, ikabyina, kandi igasabana n'abafana ku murongo, byose bikaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI. AI isanzwe ifite ubushobozi bwo gukora indirimbo ndende cyane zo gukoreshwa nk'amajwi yumvikana inyuma y'ibyo umuntu yumvikanisha cyangwa amajwi asanzwe ariyo ntego yo kumvwa.
Mu gihugu cya Nigeria, batangiye gushaka uburyo AI (Ubwenge bukorano) yatangira gukoreshwa mu muziki mu rwego rwo koroshya imikorere yo mu muziki cyane cyane mu njyana ya Afrobeats ikunzwe hirya no hino ku isi.
Nkasi Eclipse, ni umuhanzi w'umuziki ufite impano nyinshi muri Nigeria wakoze alubumu ya mbere yakozwe na AI iri mu njyana ya Afrobeat yise 'Infinite Echoes'. Iyi album yayikoze mu buryo bw'umuziki wa kera akaba yarasabye abahanzi bose kwitabira gukoresha AI.
Nkasi yashishikarije abahanzi bagenzi be gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu gukora umuziki kuko ryaje kuworoshya no gukuraho imvune z'abahanzi harimo ubushobozi bucye, amajoro udasinzira ndetse n'izindi mvune zose.
Nkasi Eclipse yagize ati: 'Natangiye urugendo rwanjye mu bijyanye n'ikoranabuhanga. Nari ndushijeho gushishikazwa no guhuza ubuhanzi n'ikoranabuhanga. Nakoresheje imyaka micye ishize menya ibikoresho by'ibanze bya AI n'uburyo bikoramo. '
Mu mezi macye atambutse, inzu z'imiziki nka Sony na Universal Music batangiye kwiga uburyo hakorwa indirimbo bifashishije AI dore ko ubu buryo bwa AI bwagaragaje ko bushobora gukora amajwi n'amashusho.Â
Indirimbo Heart on My Sleeve yanditswe kandi ikorwa n'umuntu ukoresha Tiktok witwa ghostwriter977 ikaba yasohotse muri Mata 2023. Iyi ndirimbo yakozwe na AI ariko ikumvikana mu ijwi rya Drake na Weeknd.
Hashize igihe kirekire urubuga rwa Spotify rutangaje ko rwakuye ku isoko ryarwo indirimbo zirenga ibihumbi zakozwe na AI n'ubwo ahandi zicuruzwa. Nkasi avuga ko abahanzi batari bagira imyumvire y'uko AI yaje ije kubafasha mu kazi kabo kandi izakoroshya.
Abamaze gutera imboni ahazaza h'umuziki n'ikoranabuhanga rya AI, bamaze kubona ko umuziki wakozwe na AI uzakundwa cyane kubera ko umuntu ashobora kuzajya acuranga amagambo ashatse mu ijwi ashatse mu njyana ashatse bitewe n'uko arimo kwiyumva. Ibi bizakora ku nda abahanzi benshi ku isi.
Hari uwahoze ari umukunzi wa Elon Musk ukomoka muri Canada yashyize hanze urubuga rwa Elf.Tech rwemerera umuntu gukora indirimbo ashaka akayumvira mu ijwi ry'uwo mukobwa cyangwa se irye bitewe n'uko abishaka.Â
Nkasi Eclipse yatangaje ko yakoze indirimbo zigize album ye yakoresheje AI mu minsi itatu adatanze arenga 500$ bivuze ko gukoresha uburyo bwa AI bidahenze habe na gato kandi biguha ibyo wifuza byose.
Ukoresheje CHATGPT, uru rubuga iyo urusabye kukwandikira indirimbo, rukubaza uko wiyumva nindirimbo ushaka uko imeze hanyuma rukaguha amagambo y'indirimbo. Iyo ayo magambo uyafashe ukayashyira ku rubuga rwa Elf.Tech twabonye ko rwakozwe n'uwahoze ari umukunzi wa Elon Musk, biguhereza indirimbo nziza iri mu ijwi ry'umuntu ushaka nk'uko ghostwriter977 yakoresheje ijwi rya Drake na Weeknd.
Zimwe mu ngaruka AI izagira mu muziki, abahanzi bagiye gusubira ku isuka kuko buri wese afite uburenganzira n'ubushobozi bwo kwikorera indirimbo ye mu magambo ashaka ikindi kandi ni uko umwimerere w'umuziki ugiye gusubira inyuma.Â