Imodoka yari itwaye inkwi izijyana mu kigo cya GS Agataramo muri Gatsata yageze ahazamuka inanirwa guterera ihita isubira inyuma ikora impanuka iteye ubwoba - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro rishyira mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukuboza 2023, Mu murenge wa Gatsata ku muhanda uzamuka Uganda ku mudugudu wa Agataramo, imodoka yari ijyanye inkwi kuri GS Agataramo yakoze impanuka igwa hagati mu muhanda.

Amakuru avuga ko iyi modoka yari yikoreye inkwi nyinshi ku buryo yageze ahazamuka ikananirwa kuzamuka, igasubira inyuma.

Iyi modoka ubwo yasubiraga inyuma yagonze urugo rw'umuturage ndetse igonga n'izindi nzu zari ku muhanda z'ubucuruzi, nayo ihita igwa ibanje urubavu.

Gusa amakuru meza avuga ko muri iyi mpanuka nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke bikomeye, kuko na shoferi yavuyemo ameze neza.

 



Source : https://yegob.rw/imodoka-yari-itwaye-inkwi-izijyana-mu-kigo-cya-gs-agataramo-muri-gatsata-yageze-ahazamuka-inanirwa-guterera-ihita-isubira-inyuma-ikora-impanuka-iteye-ubwoba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)