Imodoka y'ikamyo yagonganye nindi zose zaganaga mu cyerekezo cyimwe zerekeza i Rwamagana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muhazi ahitwa i Nyarusange habereye impanuka y'imodoka zajyaga mu cyerekezo kimwe zigana mu Mujyi wa Rwamagana.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa moya z'umugoroba, imodoka zose zirimo guturuka mu Karere ka Kayonza zinjira mu Mujyi wa Rwamagana.

Izo modoka zagonganye harimo iya Land Cruiser ifite Purake ya RAB463N yari irimo abantu babiri yagoganye n'ikamyo ifite Purake ya RAG834D yari ivuye muri Tanzania na yo irimo abantu babiri, kubw'amahirwe abari batwaye imodoka barokoka ntawukomeretse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba SP Hamsun Twizeyimana yavuze ko ntawitabye Imana uretse umushoferi wari utwaye imodoka ya Land Cruiser wajyanywe mu Bitaro bya Rwamagana, akaba yakomereketse mu buryo bworoheje ku kaboko.



Source : https://yegob.rw/imodoka-yikamyo-yagonganye-nindi-zose-zaganaga-mu-cyerekezo-cyimwe-zerekeza-i-rwamagana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)