Impamvu Rayon Sports igenda biguru ntege mu gushaka umutoza mukuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bivugwa ko imikino yose ya shampiyona isigaye izatozwa n'umutoza watangiye ari uwungirije, Mohamed Wade ukomoka muri Mauritania kubera ikibazo cy'amikoro.

Rayon Sports yatangiye shampiyona ya 2023-24 itozwa n'Umunya-Tunisia, Yamen Zelfani baje gutandukana tariki ya 8 Ukwakira 2023 nyuma y'umunsi wa 4 wa shampiyona.

Iyi kipe yatangaje ko igiye gushaka umutoza yitonze aho azatangirana n'imikino yo kwishyura ya 2023-24 ni mu gihe imikino yari isigaye y'igice kibanza cya shampiyona bemeje ko izatozwa n'umutoza wungirije, Mohamed Wade.

Yarayitoje maze isoza ku mwanya 4 n'amanota 27, irushwa amanota 6 na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona. Bitewe n'uyu musaruro gahunda kwari uguhita bashaka umutoza mukuru uzatangirana n'imikino yo kwishyura izatangira tariki ya 12 Mutarama 2023.

Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa kugira ngo imikino yo kwishyura itangire, Rayon Sports ntabwo irabona umutoza mukuru ndetse amakuru avuga ko ubuyobozi bwaba bwaramaze gufata umwanzuro w'uko uyu mutoza Mohamed Wade agomba gukomeza gutoza iyi kipe kugeza shampiyona irangiye.

Impamvu nyamukuru ni ikibazo cy'amikoro aho iyi kipe ireba igasanga umutoza yifuza yaba ahenze cyane byaba byiza baretse Wade agasoza shampiyona umutoza mukuru akazaza mu mwaka utaha w'imikino.

Gusa ibi ntabwo babihuriza bose aho bamwe mu bantu baba hafi ya Komite y'iyi kipe bababwiye ko Wade akomeje kuyitoza bahita bava ku gikombe hakiri kare.

Bahise batangira gutekereza uburyo bashaka umutoza w'umunyarwanda uza kuba umutoza mukuru akungirizwa na Wade, gusa abo bagerageje kwegera barimo na Thierry Hitimana ntabwo ibiganiro byagenze neza. Ubu noneho haba harimo gushakwa umwungiriza wa Wade.

Indi mpamvu inakomeye ituma Wade ashobora kuzaguma atoza nk'umutoza mukuru, ni umubano we n'abakinnyi.

Bivugwa ko uyu mutoza yumva abakinnyi be akaba azi kubana na bo bigendanye n'icyo buri umwe yifuza, ikintu kidakunze kugirwa na buri mutoza wese kubasha kugumana umwuka mwiza mu rwambariro (Dressing Room) n'iyo yaba itsindwa.

Bivugwa ko afitanye umubano wihariye n'abakinnyi bakuru barimo Umunye-Congo, Héritier Luvumbu Nzinga, Mvuyekure Emmanuel, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na kapiteni Rwatubyaye Abdul.

Bivugwa ko abakinnyi barimo Luvumbu babwiye ubuyobozi ko umutoza uhari nta kibazo afite ndetse ko akomeje kubatoza bazitwara neza mu mikino yo kwishyura, iki kikaba ari na kimwe mu byo ubuyobozi burimo kugenderaho bufata umwanzuro.

Ariko na none ntabwo umwanzuro wo kugumana Wade uraba ntakuka, gusa afite amahirwe menshi.

Wade ni we ufite amahirwe yo gukomeza gutoza Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-rayon-sports-igenda-biguru-ntege-mu-gushaka-umutoza-mukuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)