Impamvu Shiboub adakina ni ebyeri - Umutoza wa APR FC Thierry Froger #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger yavuze ko impamvu adakinisha umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ari amahitamo ye ndetse n'ikibazo cy'umubare w'abanyamahanga.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira, yinjiye muri APR FC muri uyu mwaka w'imikino 2023-24, ariko nyuma wa Champions APR FC yatsinzwe na Pyramids 6-0 muri Nzeri, yamaze igihe adakina aho yari yararwaye Malaria.

Shiboub yagarutse mu kibuga tariki ya 25 Ugushyingo 2023 ku mukino wa AS Kigali aho amakipe yombi yanganyije 1-1, igitego cya APR FC cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira yari ahawe na Shiboub.

Imikino yakurikiyeho uwo batsinze Sunrise FC 1-0, n'uwo banganyijemo na Kiyovu Sports 1-1 ku wa Gatandatu ntabwo yagaragaye kuri iyo mikino.

Thierry Froger akaba yabwiye itangazamakuru ko impamvu Shiboub adakina ari 2 zirimo n'amahitamo ye nk'umutoza.

Ati "hari impamvu 2 Shiboub adakina. Iya mbere ni amahitamo yanjye nk'umutoza, indi ni itegeko ry'umubare w'abanyamahanga aho batagomba kurenga 6."

APR FC ubu iri ku mwanya wa 1 n'amanota 26, Police FC 25, Rayon Sports 23 inganya na Musanze FC ya kane.

Shiboub ntabwo arimo gukinishwa cyane muri iyi minsi
Thierry Froger avuga ko Shiboub kudakina ari amahitamo ye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-shiboub-adakina-ni-ebyeri-umutoza-wa-apr-fc-thierry-froger

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)