Imyitozo yabaye ubuki! Imyitozo ya Rayon Sports yagarutsemo abakinnyi 2 batumaga ikipe itsinda bigoranye kubera batari bahari none bagarutse bameze neza
Ku munsi wejo hashize kuwa mbere ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yitegura umukino ifitanye na Muhazi United FC.
Iyi myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze yari irimo abakinnyi 2 bari bakumbuwe n'abandi bakinnyi ndetse n'abafana benshi b'iyi kipe. Abo bakinnyi barimo Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na Nsabimana Aimable.
Ikipe ya Rayon Sports umukino wayo na Muhazi United FC uri kuri uyu wa gatatu uzatangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba za hano Kigali.