Indashyikirwa mu guteza imbere umuco wo gusom... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, i Kigali kuri Hilltop Hotel, Urugaga rw'Abanditsi bo mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) rwashyikirije ibikombe, imidari ndetse n'ibindi bihembo by'ishimwe abantu ndetse n'ibigo byagize uruhare rugaragara mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo byanditse mu Kinyarwanda.

Aha, hari hateraniye intiti, abanditsi b'ibitabo ndetse n'abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye baje gushyigikira iki gikorwa ngarukamwaka cyo guhemba indashyikirwa zahize izindi.

Mbere yo gushyikiriza ibihembo ababikwiye, hakozwe umuhango wo kumurika igitabo cyitwa 'Ishyari ni Ishyano,' cyanditswe n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Bwana Richard Hategekimana.

Muri iki gitabo cyuje ubuhanga, hakubiyemo ubutumwa bushishikariza abanyarwanda ndetse n'ikiremwamuntu muri rusange kwamaganira kure ishyari kuko rigira ingaruka mbi kuri nyiraryo ndetse no kuri sosiyete muri rusange.

Uyu muyobozi w'urugaga mbere yo gutanga ibihembo yavuze ko abo bashimira kuri iyi nshuro ari abakoze ibikorwa by'ubudasa, abonera no kunenga abihunza umuco n'ururimi rwabo bagashaka kwisanisha n'iby'ahandi bitwaje ko ariho bateye imbere.

Ku bijyanye n'ikibazo cya kaminuza nyinshi zo mu Rwanda zidashishikajwe no gushyira ibitabo by'Ikinyarwanda mu masomero yazo, hatunzwe agatoki Kaminuza y'u Rwanda usanga ishyira imbaraga mu kugurira abanyeshuri bayo ibitabo byanditswe mu zindi ndimi ariko mu by'ukuri ugasanga iby'Ikinyarwanda ntibabikozwa.

Ni muri urwo rwego abahembwe bari mu byiciro 10, bakaba barahize abandi mu mwaka wa 2023 mu bijyanye no gushishikariza benshi gukunda gusoma no kwandika ibitabo biri mu rurimi rw'Ikinyarwanda, ururimi gakondo.

1. Â Ã‚ Ã‚  The Best University of The Year: Kaminuza ya ULK ifite ibitabo by'Ikinyarwanda bisaga 2,604 mu isomero, niyo yahawe igikombe, umudari ndetse n'ibindi bihembo by'ishimwe.

2. The Best Organization of The Year: Hahembwe umuryango uteri uwa Leta wagize uruhare mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo, wa PAM Rwanda.

3. The Best TV of The Year: Hahembwe Televiziyo ya Isango Star yahize izindi mu kugira ibiganiro byiza bitera imbaraga abanditsi b'ibitabo

4. The Best Author of The Year: Dr Ignace Niyigaba wanditse igitabo cy'ubuhanga mu ndimi eshatu niwe wabaye umwanditsi w'umwaka wa 2023.

5. The Best Online Media of The Year: Hahembwe InyaRwanda.com yanditse inkuru mu Kinyawanda kandi zishishikariza abanyarwanda gukunda ururimi rwabo basoma ndetse bandika ibitabo.

6. The Best Online Media of The Year: Hahemmbwe Igihe.com

7. Â Ã‚ The Best Printing House of The Year: Hahembwe Imprimerie Stylex Ltd

8. Â Ã‚ The Best Bookshop of The Year: Hahembwe Librarie Ikirezi yagurishije ibitabo byinshi by'abanditsi nyarwanda.

9. The Best Library of The Year: Hahembwe Kaminuza ya ULK yaje ku isonga mu gukundisha abanyeshuri bayo umuco wo kwandika no gusoma ibitabo byanditswe mu Kinyarwanda

10. The Best Printing House of The Year: Hahembwe Africa Oasis Publishing House yacapye ibitabo byinshi by'abanditsi b'abanyarwanda kandi hatajemo amananiza.

Nyakubahwa Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya ULK, Hon. Rwigamba Balinda yahawe umwanya avuga ko yatunguwe no gushyikirizwa ibikombe kuko ibyo yakoze ari byo byari bimurimo kandi zari inshingano ze, ashimira urugaga rw'Abanditsi rwabatekerejeho ndetse ashimangira ko kuba ahembwe bimwongereye izindi mbaraga mu kurushaho guteza imbere uyu muco mu Kaminuza ayoboye.

Hon. Musoni Protais nawe uri mu bashyikirijwe igikombe akaba n'umuvugizi wa PAM Rwanda, nawe yavuze ko yatunguwe no guhabwa igihembo ndetse agitura umuryango wose muri rusange. 

Yasobanuye ko impamvu bahisemo gufatanya n'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda aruko bifuza gushishikariza abana b'u Rwanda gusoma no kwandika ibitabo ariko kandi bakandika ibitabo bifite icyo bimarira abo bandikira.

Nawe yakomoje ku kibazo gihangayikishije sosiyete nyarwanda cy'abanyeshuri bagera muri Kaminuza batazi kwandika no gusoma mu rurimi rwabo kavukire.

Yashimiye RWF ikomeje guha agaciro no gushyigikira abanditsi nyarwanda umunsi ku munsi, kuko bituma na sosiyete imwubahira kuba afite icyo amariye umuryango w'abanyarwanda.

Hon. Amb. Muligande Charles wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye abitabiriye uyu muhango wo gutanga ibihembo ku bagize uruhare mu guteza imbere ibitabo byanditse mu rurimi rw'Ikinyarwanda, aboneraho no gushimira Urugaga rw'Abanditsi bo mu Rwanda rwamugiriye icyizere rukamugira umushyitsi mukuru.

Yagize ati: 'Impamvu abantu bajya basuzugura Afurika bakibwira ko nta bwenge tugira, ni uko tutandika. Niba utandika, abantu se bazabwirwa n'iki ko hari icyo uzi cyangwa hari icyo utekereza?

Kwandika, bigira akamaro ariko cyane cyane gusoma. Ubu mwanditse ibitabo ntibabisome ntacyo byaba bimaze. Ariko nta kintu buriya cy'ingirakamaro nko gusoma kuko ubwenge bwose buhishe mu bitabo. 

Iyo udasoma, nta kuntu ubwenge bwawe bwakwiyongera. Iyo usoma, uratekereza kuko ikintu usomye ugitekerezaho byanze bikunze, kandi uko usoma usesengura ni ko wiyungura ubwenge.'

Hon. Muligande yashimiye ababaye indashyikirwa ku bw'uruhare rwabo runini bagize, ashimira Pan-African Movement (PAM Rwanda) ndetse n'Urugaga  rw'Abanditsi rukomeje guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu bitabo.

Reba amwe mu mafoto yaranze uyu muhango:


Itsinda ry'abaririmbyi gakondo ryitwa Urukatsa nibo basusurukije abitabiriye

Hahembwe abantu 10 bagize uruhare mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo byo mu rurimi rw'Ikinyarwanda

Umwanditsi mwiza w'umwaka wa 2023

Umushyitsi mukuru, Hon Amb. Muligande Charles ndetse n'abandi bayobozi bahawe impano y'igitabo 'Ishyari ni Ishyano' cyamuritswe kuri uyu munsi

 







Biragije Imana mu isengesho ryayobowe n'umuyobozi wa ULK


Mu gusoza, abitabiriye bose basangiriye hamwe





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137642/indashyikirwa-mu-guteza-imbere-umuco-wo-gusoma-no-kwandika-ibitabo-zashyikirijwe-ibikombe--137642.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)