Inkuru itanga icyizere muri Rayon Sport iri kumwenyura kubera ibyabaye ku makipe bahanganye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina umukino w'umunsi wa 13 wa Shampiyona nyuma y'uko amakipe ihanganye na yo ititwaye neza mu mikino yakinnye, yagaruye Heritier Luvumbu ukunze kuyifasha kubona intsinzi.

Uyu mukino uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, urahuze Rayon Sports na Muhazi United.

Ni umukino Rayon Sports igiye gukina izi neza ko amakipe ahanganye na yo, atitwaye neza, nka Police FC yanyagiwe na Bugesera FC ibitego bine kuri 2, mu gihe APR FC yo yanganyije na Gasogi 1-1.

Rayon Sports kandi igarutse kandi igarukanye Luvumbu utaragaragaye mu mukino iheruka gukina yatsinzemo Bugesera igitego 1-0, kuko yari afite amakarita abiri y'umuhondo.

Iyi kipe iri mu zihatanira igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka



Source : https://yegob.rw/inkuru-itanga-icyizere-muri-rayon-sport-iri-kumwenyura-kubera-ibyabaye-ku-makipe-bahanganye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)