Ireme ayoboye abandi mu matora y'irushanwa Ka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere iri rushanwa riri kubera mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abahanzi mu muziki wa Karaoke gutera imbere.

Imibare yafashwe ku rubuga rwa Noneho Events igaragaza ko Ireme ufite Nimero 6 ariwe uri ku mwanya wa mbere n'amajwi 1,339 ni mu gihe Delicious [Nimero 23] ari ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 1,007.

Christella [Nimero 15] ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 489, ni mu gihe Hyguette [Nimero 13] wari umaze iminsi ahagaze neza mu majwi ari ku mwanya wa Kane n'amajwi 428. Akurikiwe na Melodie Jazz [Nimero 26] uri ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 312.

Tricks niwe uri ku mwanya wa Gatandatu n'amajwi 311, Alain Manzi ari ku mwanya wa Karindwi n'amajwi 309, Gaju [Nimero 19] ku mwanya wa Munani n'amajwi 300, Iris ufite Nimero 28 ari ku mwanya wa Cyenda n'amajwi 28 ni mu gihe Tessy [Nimero 2] ari ku mwanya wa cumi n'amajwi 268.

Muri rusange iri rushanwa rihatanyemo abaririmbyi 25 ba Karaoke. Umuyobozi wa Alaphat Entertainment Ltd, Nkuramuruge Alaphat, iri gutegura iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda, ko bamaze kurangiza icyiciro cya mbere cy'iri rushanwa, ko bagiye gutangira icyiciro cya kabiri guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 kuri Craft Art i Remera, no ku wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.

Yavuze ko mu gihe cya mbere 'hagaragara impano zidasanzwe harimo nk'uwitwa Muriro washyuhije abantu ku rwego rwo hejuru'.

Igice cya mbere cy'iri rushanwa, cyaranzwe n'amatsinda atanu ya mbere yaragaje ubuhanga bwayo mu kuririmba indirimbo zinyuranye.

Nkuramuruge Alaphat avuga ko muri aba bose, abakobwa barimo nka Christella, Bijou na Gaju bagaragaje 'kwishimirwa ku rubyiniro muri iri rushanwa'.

Yanavuze ko mu bandi bamaze kwigaragaza cyane muri iri rushanwa harimo Fiston Rich watunguye abantu 'agaragaza ubuhanga bwinshi'.

Muri uru rugendo rwo gushakisha abahanga muri Karaoke, bifashishije Akanama Nkemurampaka kagizwe n'abarimo umuraperi Young Grace, umukinnyi wa filime Shaffy n'abandi bahurije hamwe intego yo kugaragaza umuririmbyi mwiza wa Karaoke.

Iki gikorwa kibera mu tubari tunyuranye, cyitabirwa cyane n'abantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro nka Dr Nsabi, Nyambo, Clapton Kibonke, 'Digidigi' n'abandi.

Nkuramuruge Alaphat aherutse kubwira InyaRwanda ko bateguye iri rushanwa bagamije guhesha agaciro abakora umwuga wo kuririmba bubakiye kuri Karaoke.

Ati 'Twateguye irushanwa tugamije guha agaciro abakora umurimo wo kuririmba Karaoke no kurushaho kuyikundisha Abanyarwanda ndetse hanavumburwa izindi mpano nshya.'

Umusore/Umugabo uzegukana irushanwa azambikwa ikamba ryanditseho Karaoke King 2023 n'amazina ye anahembwe Miliyoni 2 Frw.Kimwe n'umukobwa uzahiga abandi azahembwa Miliyoni 2 Frw, anambikwe ikamba.

Hazatangwa kandi ibihembo ku musore cyangwa se umukobwa uzakundwa mu irushanwa (People's Choice) uzahembwa Miliyoni 1 Frw. Amatora ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com. 

Kanda hano ubashe gutora uwo ushyigikiye muri iri rushanwa


Abakinnyi ba filime Dr Nsabi, Aisha Inkindi na Miss Nyambo bitabiriye ibikorwa byo guhitamo umuririmbyi mwiza wa Karaoke 

Ibikorwa bya Karaoke King and Queen bibera mu tubari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali

 

Umuyobozi wa Alpha Entertainments, Alaphat yavuze ko ibikorwa by'iri rushanwa bimaze kugaragaza impano nyinshi

 

Ireme ufite Nimero 6 niwe uri ku mwanya wa mbere mu majwi yo mu irushanwa Karaoke King and Queen









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137552/ireme-ayoboye-abandi-mu-matora-yirushanwa-karaoke-kingqueen-2023-137552.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)