Isengesho ryihariye rya Chiffa wari umukunzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukundo ni ikintu gikomeye dore ko rushingiyeho byose ibiriho n'ibitakiriho dore ko n'abahanga bavuga ko Imana ari urukundo kandi ariyo yatanaze byose mu buhanga bwayo.

Uwo rufashe bikaba biba ibindi byagera ku wagize umugisha wo kubona uwo baganira ku ngingo y'uko bazabimana iminsi yose kugeza iryinyo ribaye  rimwe imvi zikaba uruyenzi bikaba ibindi.

Iyi si rero nayo igira ibyayo hari ubwo igira itya ikajyana uwo mwari mufitanye uwo mushinga kure yawe bitewe n'impamvu runaka zirimo n'iyo gutabaruka.

Ibi bikaba aribyo byabaye ku mukobwa mwiza wamenyekanye muri Kanama 2022 ubwo Yvan Buravan yitabaga Imana yitwa Chiffa Marty biteguraga kubana.

Uyu mukobwa wababaye cyane aho kugeza ubu kuri Instagram habaho ifoto imwe rukumbi ya Yvan Buravan bari barahuje byose bakaganira bikagera kure no kumubare w'abana bazabyara.

Yashyize hanze isengesho usoma mu rurimi rw'icyongereza ukumva ko akumbuye kandi yabuze ikimwomorera umutima  inguma z'urukundo zikinyenya.

Ugenekereje mu Kinyarwanda Chiffa ati'Ndasengera uwo mukobwa waheze muri iyo nzira azi neza ko atari nziza kuri we.

Umukobwa ushaka kureka ngo ibyo birangire ariko bikanga.

Ndasengera uwo mukobwa wahungabanye usenga asaba urukundo akwiriye nyamara bitagishoboka ko yarubona.

Ndasengera umutima wangiritse urira gukira.

Kuri abo bangijwe n'ibihe byaje kubangiza.

Ku bakobwa bato badatekanye. 

Ndabasabira amahoro no gukira kw'imitima yabo.

Abafite intekerezo zuzuye kujijinganya n'umubabaro.

Mbashyize mu biganza by'Imana.

Amina!'

Yvan Buravan akaba ari umwe mu bahanzi babayeho mu mateka y'u Rwanda ku myaka mike, bubatse ibigwi bitangaje banigarurira imitima ya benshi.

Ndetse kuri ubu ibitekerezo bye, ibihangano bye n'umurage yasize bikaba bikomeza kubungabugwa uko bucya bukira binyuze muri YB Foundation ubona ko Chiffa ari mu bayishyigikiye ugenadeye ku butumwa agenda anyuza kuri 'Instagram Stories'.

Chiffa Marty wari umukunzi wa Yvan Buravan witabye Imana ibikomere biracyari byoseChiffa yashyize hanze isengesho rigaragaza uko kugeza ubu yiyumva anazirikana abameze nkawe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137462/isengesho-ryihariye-rya-chiffa-wari-umukunzi-wa-yvan-buravan-wanze-kwakira-ko-yagiye-137462.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)