Ishimwe Elie w'imyaka 14 yakoze amateka mu mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yabigezeho nyuma yo gukina umukino w'igikombe cy'Amahoro ikipe ye yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 3-0. Uyu mukino wo kwishyura, Ishimwe Elie yinjiye mu kibuga asimbuye Masezerano Benjamin ku munota wa 30, nyuma yaho ikipe ye yari itsinzwe igitego cya mbere.

Ishimwe Elie kandi niwe ufite agahigo mu Rwanda k'umukinnyi wabonye icyangombwa cyo gukina shampiyona y'icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri akiri muto, aho yari afite imyaka 13 amezi 11 n'umunsi 1, icyo gihe akaba yari mu cyiciro cya gatatu.

Ishimwe Elie kandi mu cyiciro cya kabiri, asanzwe abanza mu kibuga aho mu mikino ine amaze gukina, afite uruhare rw'ibitego 5 birimo ibitego 2 n'imipira 3 ivamo ibitego.

Bimwe mu bindi bihe byiza Ishimwe Elie amaze kugira, yabaye umukinnyi mwiza muri Bayern Munich World Cup U-16 (aho yari Kapiteni w'u Rwanda), yakoze igerageza mu ikipe ya Anderlecht, kandi asanzwe ariwe Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 15.

Ishimwe Elie ni Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 15 

Ishimwe Elie ubwo yari mu Bubiligi mu igerageza, yahuye na Ndayishimiye Mike uherutse gufata umwanzuro wo gukinira u Bubiligi Â 

Ubwo Tsinda Batsinda FC ya Ishimwe Elie yegukanaga igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya gatatu idatsinzwe

Yayoboye u Rwanda mu mikino ya CECAFA U15 iheruka kubera muri Uganda 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138101/ishimwe-elie-wimyaka-14-yakoze-amateka-mu-mupira-wamaguru-mu-rwanda-138101.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)