Ishimwe Lambert yibukije abahanzi gushaka amafaranga abafasha muri muzika yabo – VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bashoramari bari kuzamuka neza mu myidagaduro y'Akarere ka Rubavu , Ishimwe Lambert twaganiriye ahishura ko impano zihari ahubwo ikibazo ari aho zifashirizwa.Uyu musore yavuze ko habayeho ubufatanye bwa benshi abahanzi , aba Djs , n'abandi bafite impano bazamukana.

 

Ishimwe Lambert ni umuyobozi wa Orange Entertainment Group, isanzwe itegura ibitaramo mu Karere ka Rubavu, ndetse ikaba irimo abanyempano batandukanye bose bihaye intego yo gutahiriza umugozi umwe.

Mu kiganiro twagiranye, yemeje ko urukundo akunda umuziki n'imyidagaduro muri rusange rwahereye kera, agaragaza ko imbogamizi afite kuri ubu ari uko aba Djs be bajya gukorera ahantu ntibabishyure nyamara akazi yakarangije.

 

Lambert yikije ku kuba hakwiriye kubaho ubufatanye, abahanzi bagafatanya n'abashoramari ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere mu rwego rwo kubafasha guteza imbere akarere nabo batiretse.

 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE

The post Ishimwe Lambert yibukije abahanzi gushaka amafaranga abafasha muri muzika yabo â€" VIDEO appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/ishimwe-lambert-yibukije-abahanzi-gushaka-amafaranga-abafasha-muri-muzika-yabo-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)