Bimaze gusa nk'ihame ko abakristo bizihizanya umunsi mukuru w'ivuka rya Yesu Kristo Noheli na Israel Mbonyi. Abitabira ibi bitaramo ngarukamwaka bakaba baba bari mu byiciro byose birimourubyiruko n'abakuze.
Iki gitaramo cyaranzwe no gufashwa mu buryo bugaragara ku bitabiye kuva ku munota wa mbere ubwo Yvan Ngenzi yagifunguraga mu ijwi ryihariye.Amateka yisubiyemo umuhanzi Israel Mbonyi ataramira ibihumbi by'abakunzi be bari buzuye muri BK Arena
Hari kandi n'abantu bafite amazina azwi mu myidagaduro nabo baje kwifatanya n'abandi mu gitaramo cy'amateka nka The Ben, Ommy Dimpoz, umuherwe Jimmy Muyumbu.
Hakaza kandi Alex Muyoboke, Uncle Austin, Dusenge Clenia, DJ Ira, Arstide Gahunzire, Marina na Umukundwa Clemence [Miss Cadette].
Biragoye kandi kubona mu bihe bisanzwe umunezero n'akanyamuneza mu bafana nk'ibyaranze abitabiye iki gitaramo.Ibyamamare mu ngeri zitandukanye byaje gushyikira uyu muhanzi w'umunyabigwi
Nyuma ya Yvan Ngenzi wabanje gususurutsa abitabiye, Israel Mbonyi yinjiriye mu murishyo w'indirimbo ya Noheli ubundi azamura ijwi rye muri 'Nk'Umusirikare' yashyize hanze kuwa 05 Kamena 2023 maze abantu bose basingiza bahamya ko bambariye urugamba rwo kwagura no gutuma ingoma y'Imana ishinga imizi.
Uyu muhanzi yakomeje aririmbana ijambo kurindi n'abakunzi be 'Yaratwimanye' imaze umwaka urenga ikubiyemo amagambo meza ageze kuyitwa 'Ndashima' abantu barushaho kunyurwa.
Agiye kuririmba iyo yise 'Baho' asobanura ko afitanye amateka nayo kuko ishingiye ku nkuru mpamo y'inshuti ye yari irwaye baramwandikiye ko atazakira ariko ubu akaba yarakize.Israel Mbonyi yashimangiye ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariwo yaremewe gukora
Igice cya mbere cya Israel Mbonyi cyaranzwe n'ibihangano bitandukanye yinjira mu gice cya kabiri mu ndirimbo 'Izina Riryoshye' ya Rehoboth Minisitries.
Akomeza aririmba indirimbo ziganjemo iz'igiswahili amaze iminsi ashyira hanze mu buryo buteguritse neza ahagaze rwagati mu bakunzi be.
Ubuhanga bwa Israel Mbonyi bukaba butari gusa mu buryo yandikamo aririmbamo ahubwo iyo bigeze mu bitaramo uburyo atondekeranya ibihangano bye bituma asoza abantu bacyifuza kumwumva.
Indirimbo iri muzashyize akadomo ku gitaramo cye ni iyitwa 'Nina Siri' yaciye ibintu mu Karere k'Ibiyaga Bigari.
Yabanje kuyigarukaho,asobanura amagambo avuga'mfitanye ibanga na Yesu rituma nezerwa nkasimbuka' asobanura amagambo akubiye muri iki gihangano.
Kuri iyi ndirimbo inkuta za BK Arena zanyeganyeze bitari ukubyitiranya.
Yongeye kandi kuririmbana n'abantu ibihumbi indirimbo 'Hari Ubuzima'.Â
Indirimbo Icyambu yitiriye ibi bitaramo ngarukamwaka inakomoka ku izina rye rya Mbonyicyambu.
Maze abwira abantu asoza ati"Imana ibahe umugisha ku bw'iki gitaramo dukoze icyubahiro kibe icy'Imana."
Atangaza ko ababyeyi baje kumushyigikira kandi ati"Ndababwiza ukuri ko nzaguma ku Mana nkorera."Â
Agashinguracumu kabaye 'Number One' nyuma y'amatora yabanje gukorwa n'abitabiriye iki gitaramo.Israel Mbonyi ashimangiye ubuhangange n'ubukaka bwe na none mu Icyambu LiveClenia Dusenge ari mu baje kwizihiriza Noheli mu Icyambu LiveBamwe mu bakunzi ba Israel Mbonyi baje bitwaje amafirimbi
=Abato n'abakuru bose bafashishijwe muri iki gitaramo cy'amatekaUmuhanga mu kuvanga umuziki DJ Ira ari mu baje gushyigikira Israel MbonyiAbantu bamwe bakiye agakiza rwagati mu gitaramo no mu gihe Pastor Julienne yabwirizagaUmukundwa Clemence yaje kwizihiriza Noheli muri BK ArenaMarina na Aristide Gahunzire bari mu bahamya b'ugukora ku mwami kuri muri Israel Mbonyi
KANDA HANO UREBE IBIHE BYARANZE ICYAMBU LIVE CONCERT EDITION 2
KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MURI ICYAMBU LIVE CONCERT EDITION 2
Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda