Itel yashyize ku isoko telephone ya A70 ifite... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Itel A70 ifite ububiko bwa GB 128 ishobora kubika amafoto arenga 40,000 kandi ifite na RAM ushobora kongera ikagera kuri GB 8 naho Itel A70 ifite ububiko bwa GB 256 ishobora kubika amafoto arenga 80,000 kandi ifite na RAM yongerwa ikagera kuri GB 12 bivuze ko ushobora gufungura application 16 zose icyarimwe kandi igakomeza gukora neza kuko ifite na processor ya octa-core ituma telephone ikora yihuta.


Iyi Itel A70 fite umwihariko wo kubika umuriro, wayikoresha iminsi 2 yose utarayisubiza ku muriro, urugero nk'igihe uri guhamagara ushobora kuyivugiraho iminsi 2 n'amasaha 12 akurikirana umuriro utarashiramo, naho igihe uyireberaho film iba ishobora kumarana umuriro amasaha 24 yose utarashiramo.

Iyi telephone ya itel A70 ifite camera ebyiri z'inyuma zifite megapixel 13 zikorana bigatuma ubasha gufata amafoto anogeye ijisho, ifite kandi n'ikirahure kinini cya 6.6' hamwe na dynamic bar ituma ubona amamenyesha (notification) mu buryo bworoshye.


Abifuza kugura itel A70 mu byiciro nabo bashyizwe igorora kuko nk'umuntu ufite 12,700 Frw  yonyine abasha kuyitunga maze amafaranga asigaye ukagenda ayishyura macye macye.

 

Ku bindi bisobanuro ushobora gusura imbugankoranyambaga za itel ni @itelRwanda cyangwa ukabahamagara kuri 0790005507.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137586/itel-yashyize-ku-isoko-telephone-ya-a70-ifite-ububiko-bwa-gb-128-igura-95000-frw-nifite-gb-137586.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)