Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukuboza 2023, myugariro w'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza n'ikipe y'igihugu y'u Buholandi, Jurrien Timber yatangiye uruzinduko mu Rwanda.
Uyu myugariro yageze mu Rwanda mu gitondo wo kuri uyu wa kane, nk'uko byari biteganyijwe ko Tomber agomba kumara iminsi itatu mu Rwanda, yahereye mu gusura ibikorwaremezo.
Muri ibyo bikorwaremezo yasuye yahereye kuri Sitade Amahoro irimo kuvugururwa ikava ku kwakira abantu bangana n'ibihumbi 25 igahabwa ubushpobozi bwo kwakira ibihumbi 45.
Nyuma yaho kandi uyu myugariro yasuye ikipe y'abakinnyi bato batarengeje imyaka 20, aba basanzwe bakinira ikipe ya AS Kigali.
Ni abakinnyi yasuye ubwo bari mu myitozo basanzwe bakorera kuri bibuga byo kuri Sitade ya Kigali Pele , ni ikibuga kiri ahahoze hazwi nka Tapis Rouge i Nyamirambo.
Jurrien Timber w'imyaka 21, yanasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Timber yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa amateka igihugu cyanyuzemo n'uko cyiyubatse, anunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo.
Timber yatambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Kigali, anamusobanurira amateka y'uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa. Yaneretswe uko u Rwanda rwongeye kubaka ubumwe bw'abarutuye nyuma y'amateka rwanyuzemo.
Uyu myugariro kandi yanaboneyeho umwanya wo guhura n'abafana b'ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda bibumbiye mu itsinda ryiswe Arsenal Rwana Arsenal Fans Community.
The post Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n'abakinnyi b'umupira w'Amaguru appeared first on RUSHYASHYA.