Kamo Mphela, umwamikazi wa Amapiano wakoranye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo zubakiye ku mudiho wa Amapiano agiye gutaramira ku rwagasabo. Indirimbo ze zirazwi cyane mu tubyiniro, mu bitangazamakuru n'ahandi zabashije kugera.

Hari abavuga ko muri iki gihe, ariwe mwamikazi w'injyana ya Amapiano, ahanini biturutse ku bihangano amaze igihe ashyira hanze.

Yakoze indirimbo ze bwite, agira n'izindi yahuriyemo n'abandi bahanzi nk'umuraperi T.I wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye indirimbo 'Vacay'.

Uyu mukobwa yatumiwe i Kigali na sosiyete ya The Maker Movement yakoranye igihe kinini na Intore Entertainment mu gutegura no gutumira abahanzi na ba Dj bubakiye umuziki w'abo ku njyana ya Amapiano.

Umuyobozi wa The Maker Movement, Gasana yabwiye InyaRwanda ko batumiye Kamo Mphela kubera ko ari 'umuhanzikazi ugezweho muri iki gihe'.

Ati 'Muri iki gihe agezweho cyane mu njyana ya Amapiano, rero twabishingiyeho tumutumira gutaramira i Kigali. Ni umukobwa wakoranye n'abandi bahanzi, kandi yifashihwa mu bitaramo bikomeye.'

Gasana yavuze ko muri iki gitaramo bazanifatanya n'abahanzi bo mu Rwanda ndetse naba Dj mu rwego rwo kuzatanga ibyishimo. Kandi avuga ko mu minsi iri imbere hazanatangazwa ibijyanye n'ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo.

Kamo Mphela yari ku rutonde rw'abacuranze mu iserukiramuco rya Afro Nation rikomeye ku Isi ryabaye mu mpeshyi y'uyu mwaka, anategerejwe muri iri serukiramuco umwaka utaha.

Indirimbo ze nka Dalie yakoranye n'abandi bahanzi barimo Khalil Harrison na Tyler ICU, Baby S.O.N zimaze kurebwa n'abantu basatira Miliyoni 2. Iyi ndirimbo yarumviswe cyane ica uduhigo mu bihugu birimo nka Malawi, Zimbabwe, Afurika y'Epfo n'ahandi. Byanatumye iza ku mwanya wa 11 ku rubuga rwa Shazam.

 Â Ã‚ 

Kamo Mphela yavutse ku wa 29 Ugushyingo 1999, yamamara binyuze mu mashusho yagiye asakaza ku mbuga nkoranyambaga abyina indirimbo za Amapiano.

Yakuriye mu gace ka Emdeni mu Mujyi wa Soweto muri Afurika y'Epfo. Anafitanye Impamyabumenyi mu bijyanye n'itangazamakuru n'itumanaho.

Uyu mukobwa yagaragaje impano yo kubyina kuva akiri umuto. Yigaragaje cyane ubwo yari yaherekeje Se wakoraga kuri Radio YFM maze abyinira abari bitabiriye ibirori bari batumiwemo.

Amashusho yatangiye kunyuzuza kuri konti ye ya Instagram yatumye ahangwa ijisho. Yanagerageje gukina muri filime ya Televiziyo 'Soap Isibaya' ariko ntibyatinda, kuko yaje kubona ko atari inzozi ze.

Uburyo ahuza kuririmba no kubyina, byatumye bamwe bamwita 'Queen of Amapiano' [Umwamikazi wa Amapiano]

Mu 2019, uyu mukobwa yasinye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Major League Music bimufasha gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Twentee'.

Yanashyize hanze indirimbo zirimo nka "Suka Emabozen", "Menemene", "Sukendleleni" and "Labantwana Ama Uber" n'izindi. Ndetse, yakoranye n'umuhanzi wo muri Afurika y'Epfo, Busiswa indirimbo bise "Sbwl"

December to remember!! 9th Dec show by the maker movement @KamoMphela pic.twitter.com/Fs8Gp6eB4q

â€" Bruceintore (@BruceIntore) December 2, 2023

 Â Ã‚ 

Kamo Mphela wo muri Afurika y'Epfo agiye gukorera igitaramo cye cya mbere i Kigali cyiswe 'The Maker Incident' kizaba tariki ya 9 Ukuboza 2023


Kamo aherutse gutanga ibyishimo mu iserukiramuco rya Afro Nation yaririmbyemo


Kamo Mphela afatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Amapiano muri iki gihe


Kamo agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo iyo yakoranye na Clifford Joseph Harris Jr [T.I]







KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'VACAY'

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DALIE'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137171/kamo-mphela-umwamikazi-wa-amapiano-wakoranye-na-ti-ategerejwe-i-kigali-137171.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)