Iyi mpanuka yabereye ahazwi nko ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, yabaye mu ijoro ryacyeye ahagana saa tanu kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023.
Iyi mpanuka yatewe no kuba ikamyo ebyiri zirimo iyo mu bwoko bwa Howo zagonganye, imwe igasekura iyari iyiri imbere, na zo zigahita zigonga imodoka nto y'ivatiri yari irimo abantu barindwi.
Abantu bane muri abo barindwi bahise bitaba Imana, ndetse na kigingi w'imwe muri izo kamyo, ahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n'izo kamyo ebyiri zirimo iyari itwaye imbaho n'iyari ipakiye amabuye.
Yagize ati 'Abantu batanu bahise bapfa barimo bane bari muri iyo vatiri yari irimo abantu barindwi na kigingi w'ikamyo, ariko shoferi yavuyemo ari muzima.'
ACP Boniface Rutikanga avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyeka icyateye iyi mpanuka kuko izi modoka zitari zinafite umuvuduko mwinshi.
https://www.youtube.com/watch?v=jNAstN4Q02g&feature=youtu.be
UKWEZI.RW