Ni inyubako y'Igihango cy'Urungano yasuwe kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 na MINUBUMWE hagamijwe kureba no gusuzuma( Evaluation) ibyakozwe n'urubyiruko ruri ku rugerero, aho bigomba guhatana n'ibindi byakozwe n'urubyiruko mu turere twose tw'Igihugu, hakaboneka 'INDASHYIKIRWA'. Imiterere y'ibi bikorwa(inyubako) byasuwe ndetse na Serivise zizahatangirwa byazamuye amarangamutima ya bamwe, hashimwa ibyakozwe.
Izi nyubako ziherereye mu Kagari ka Kigeze, zigizwe n'inzu nini irimo icyumba(Salle) gishobora kwakira abantu 800. Hari ikibuga kirimo imikino ikomatanije y'amaboko. Hari kandi inyubako zifite ibyumba bizajya bikorerwamo Serivise zitandukanye zirimo; Ahagororerwa abana bafite ubumuga, Ahazajya hakinirwa imikino Gakondo, Ahazajya hatangirwa ubujyanama ku buzima bw'imyororokere, ahari icyumba cy'Urubohero, Icyumba cy'Isomero n'ibindi.
Ruhinda John, Umukozi wa MINUBUMWE ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'itorero no kubitegura, yaje kureba uko Intore zarushanijwe( Evaluation) mu bikorwa by'Urugerero. Yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugalika n'Intore z'Urubyiruko k'uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubaka izi nyubako zizatangirwamo serivise zitandukanye.
Yabwiye uru rubyiruko ati' Ndabashimiye kuri ibi bikorwa mwakoze mukabigira ibyanyu, mukaba muzi no kubisobanura. Ubumwe mwagaragaje hano mugashyira hamwe, mukomeze ubu bufatanye. Ibi byose mukemura uyu munsi, mukomeze ubwo bumwe, na nyuma y'urugerero muzakemura ibindi bibazo bizabafasha gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu. Ntabwo nagenze Igihugu cyose ariko mu ma Raporo na bonye n'aho ubwanjye nigereye nta hantu nigeze mbona ibikorwa nk'ibi'.
Umugwaneza Evanice, Umukozi w'Intara y'Amajyepfo unafite mu nshingano guhuza ibikorwa by'Itorero akaba yaje ahagarariye Guverineri, yagize ati' Nyakubahwa Guverineri yantumye ati' uze undebere hamwe twatangirije igikorwa, ese byarakomeje cyangwa byarahagaze? Ese ba bahungu n'Abakobwa banjye baracyafite umurava, baracyafite urukundo rw'Umurimo?, Baracyafite Umuco'?. Nagira ngo mbabwire ko icyo ngiye kujyana ni 'YEGO'. Ibyo byose murabifite, mwarengejeho n'ibindi'.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wagiye ugaragara kenshi ahakorerwa ibi bikorwa kuva bitangiye, yashimiye Urubyiruko ruri ku rugerero ibikorwa rwakoze, abibutsa ko ari ishema kuri rwo ndetse n'Igihugu. Yashimiye kandi buri wese wagize uruhare mu byakozwe, asaba uru rubyiruko gukomera ku muco w'Ubutore, gushyira hamwe imbaraga mu kubaka Igihugu baharanira gusigasira ibyagezweho.
Uru rubyiruko, mu butumwa rwatanze rwashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul we Mutoza w'Ikirenga akaba ariwe wagaruye Itorero. Ruvuga ko ibi bikorwa bakoze biri mu ntego yo guhamya umuco w'ubutore ku rugerero. Bizeza ko amaboko n'ubwenge bwabo bazakomeza kubikoresha nk'Imbaraga zubaka Igihugu kandi zisigasira ibyagezwe.
Â
intyoza