Kendrick Lamar, Davido na Diamond Platnumz ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Agaciro ku mubyinnyi nyarwanda karagenda kazamuka mu myidagaduro nyarwanda ni mu gihe iyo bageze ku rubyiniro rurushaho kugira igisobanuro yaba mu gukaraga umubyimba mu buryo bugamije gususurutsa abantu gusa cyangwa bunagendana n'ubutumwa akenshi bushingira ku magambo agize indirimbo.

Impamvu nyamukuru ikaba ikomeje kuba ibitaramo mpuzamahanga byaba ibijyanye  n'imikino, inama n'ibindi bikorwa bikomeye mu Rwanda kimwe n'ibiba byateguwe hagamijwe gutarama kakahava.

Ibi usanga bizana n'umukoro ukomeye yaba ku itangazamakuru no ku bahanzi, bigorana cyane kuba bahura n'ibyo byamamare  biba biri mu Rwanda.

Ibi ariko bikaba ari ibintu 'toto' ku babyinnyi kuko bo baba bakorana bya hafi na mbere y'uko basesekara mu Rwagasabo bategura uko urubyiniro ruzaba rumeze, ikaba ari intambwe ikomeye iki gice cy'imyidagaduro gikomeje gutera.

Bikaba kandi atari uguhura gusa ngo bunguke ubumenyi banahabwa amafaranga.

 InyaRwanda   yaganiriye  na bamwe muribo barimo abamaze gukorana n'abahanzi bakomeye guhera kuri Kendrick Lamar uherutse gutaramira abarenga ibihumbi 8 baturutse mu bihugu bitandukanye muri BK Arena.

Hakaza Davido uri mu bahanzi bamaze kwigarurira isoko rinini ry'umuziki ku Isi, Diamond Platnumz uri mu bayoboye muri Afurika kimwe na Zuchu umukobwa ku myaka ye umaze kugera ku bigwi bitangira ingano.

Mu kiganiro inyaRwanda yagiranye na bamwe mu bamaze iminsi bakorana n'ababahanzi batandukanye , bemeje ko batangira gupanga gahunda z'imikoranire bataranagera mu gihugu bakazaza bazinoza neza bavuze ko bishimira intambwe bamaze gutera.

Kananura Grevis [Iamgrevis] umaze gukorana n'abahanzi bafite amazina azwi nka Davido, Diamond Platnumz, Zuchu, Jux na Bruce Melodie yagize ati'Ni ikintu gikomeye gukorana ku rubyiniro n'abahanzi bafite amazina akomeye.'

Asobanura ko ari ikintu gikomeye ku myidagaduro nyarwanda ati'Ni byiza cyane ku ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda binazamura izina ry'igihugu cyacu mu buryo mpuzamahanga. Ibi kandi bizana no kunguka ubumenyi bushya, amafaranga no kubaka izina.'

Avuga kugeza ubu,umubyinnyi amaze kugira aho agera mu Rwanda ugereranije n'uko mu myaka yatambutse byabaga bimeze,gusa imbogamizi ikiri iyo kuba babona uko biyungura ubumenyi buhambaye binyuze mu babyinnyi bandi bakomeye ku Isi ariko nabyo bizera ko uko iminsi izagenda yicuma, bizagerwaho.

Uwitwa Divine Uwa bigoranye muri iki gihe kuba haba igitaramo cyane  cyane cyitabiwe n'abahanzi mpuzamahanga ngo abure ku rubyiniro barimo Zuchu bamaze gukorana inshuro nyinshi, Diamond Platnumz n'abandi,yagize ati'Gukorana n'abahanzi nk'aba wunguka ubumenyi bikanakuremera inzira mu minsi itari iya kure uratangira kumbona nagiye hanze mu kazi.'

Ibyo kandi avuga ko bijyanirana no kuba muri iki gihe amafaranga arimo kugenda aboneka aho bishyurwa neza kandi amafaranga afatika, bituma barushaho gukunda ibyo bakora.Divine Uwa kandi nyinshi mu ndirimbo ziri gusohoka ni we uri kuyobora ibijyanye n'imbyino zigaragaramo.

Mu bandi babyinnyi bakomeje kwigaragaraza harimo na Saddie Vybz wari mu bayoboye itsinda ry'ababyinnyi baheruka gukorana na Kendrick Lamar byumwihariko aba bakobwa.

Uyu mukobwa wasoreje amasomo ye mu Bushinwa mu ishami rya Mechanical Engineering, ubu uri kubarizwa muri Dubai aho yagiye by'igihe gito mu kazi, yavuze ko hakiri byinshi byo gukorwa ariko na none ibimaze kugerwaho aribyo kwishimirwa.

Umwe muri aba babyinnyi yadutangarije ko mu gitaramo kimwe muri 2023 yagiye yishyurwa amafaranga aha make ibihumbi 500 Frw mu gihe hari naho yageza muri Miliyoni 1Frw.Grevis umubyinnyi w'umunyarwanda aha yari ku rubyiniro rumwe mu Rwanda na Davido mu gitaramo cya Giant AfricaJordan Kallas na we ari mu bakomeje kwigaragaza cyane mu ruganda rw'imyidagaduroSaddie Vybz wasoreje Kaminuza mu Bushinwa ari naho yatangiriye umwuga wo kubyina aheruka guhurira ku rubyiniro rumwe na Kendrick Lamar Divine Uwa aha wari kumwe na Jojo Breezy umubyinnyi akaba n'umuyobozi w'abandi babyinnyi,yavuze ko ibitaramo by'abahanzi bo hanze  bakomeza kugenda bakoramo, bikomeza kubazamurira ubushobozi yaba mu buryo bw'ubumenyi n'amafaranga.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137475/kendrick-lamar-davido-na-diamond-platnumz-babahaye-umugisha-umubyinnyi-mu-rwanda-arasya-at-137475.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)