Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukubiza 2023, muri Kigali Arena habereye igitaramo cy'amateka cyiswe 'Move Afrika' cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame cyatumiwemo Umuraperi w'icyamamare Kendrick Lamar, wanyuze abari bakitabiriye.
Ni igitaramo cyateguwe n'muryango Global Citizen ufatanyije n'Ikigo pgLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, mu mushinga wiswe 'Move Afrika: A Global Citizen Experience'.
Ibi bitaramo bya 'Move Afrika: Rwanda' ni ubwa mbere bibereye i Kigali, u Rwanda rukaba rwahawe kwakira ibi bitaramo mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere, bivuze ko bizageza mu 2028 bibera inaha.
Ni igitaramo cyari gitegerejwe na benshi, cyane ko kuva cyatangira kwamamazwa benshi bagatagaje ko bonyotewe no gutaramana n'umuraperi Kendrick Lamar uri mu beza isi ifite. Ibi kandi byahamijwe n'uko amatike yo kwinjira muri iki giyaramo yashize ku isiko mbere y'uko kiba.
N'ubwo amatike yo kwinjira muri iki gitaro yari yihagazeho cyane, aho itike ya macye yari ihagaze amafaranga ibihumbi 50Frw, mu gihe hari andi y'ibihumbi 85Frw n'ay'ibihumbi 100Frw, ntibyabujije abakunzi b'umuziki kuyagura nk'abagura amasuka.
Mu masaha ya saa 17:00 ni bwo imiryango ya Kigali Arena yafunguwe abantu batangira kwinjira muri iyi nyubako imaze kuba ubukombe mu kwakira ibitaramo bikomeye. Nyuma y'amasaha atatu abantu bari bamaze kugera muri Kigali Arena, abari bayoboye ibi birori basabye abamaze kuhagera gufata ibyicaro igitaramo kigatangira.
Bidatinze Dj Toxxyk yahise aza ku rubryniro atangira gususurutsa abitabiriye iki gitaramo mu ruvange rw'imiziki iryoheye amatwi, ubona ko buri wese ari kunyeganyega kandi yifuza gutarama, yacuranze indirimbo zitandikanye zirimo izo mu Rwanda, Afurika n'Isi yose muri rusange.
Nyuma y'iminota hafi 55 acuranga, Dj Toxxyk yavuye ku rubyinira haza itsinda rya Symphony Band rizwiho gucuranga umuziki bigezweho ryifashishije ibyuma bigezweho mu ruvangitirane rw'amajwi, akaba ari naryo ryacurangiye abahanzi nyarwanda.
Saa 20:56 Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro n'ababyinnyi be bane, yabimburiye abandi bahanzi bose, yakiranywe urugwiro n'abitabiriye igitaramo ahita yanzika n'indirimbo ze zitandukanye ahereye kuri 'Bado' akomereza ku zindi zirimo 'Azana', 'Fou de toi' yakoranye na element na Ross Kana, 'Kungola' yakoranye na Sunny, 'She's Around' yakoranye na Shaggy baherutse no guhurira mu gitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'izindi.
Nyuma ya Bruce Melodie hahise hakurikiraho umuhanzikazi w'umunya-Tanzania, Zuchu, ubarizwa muri Wasafi Classic Baby (WCB) ya Diamond Platnmuz banavugwa mu rukundo. Uyu muhanzikazi yageze ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi be b'abakobwa n'abahungu atangira kuririmba ahereye ku ndirimbo 'Honey', akurkizaho n'izindindi zirimo 'Sukari', 'kwikwi', 'Cheche' yakoranye na Diamond n'izindi.
Nyuma Zuchu, umubyinnyi mpuzamahanga w'umunya-Rwanda Sherrie Silver wamamaye binyuze mu mbyino ze zikundwa na benshi yahise akurikiraho. Uyu mukobwa yaserukanye n'abana bato atoza kubyina binyuze muri Sherrie Silver Foundation. Baririmbye kandi babyina indirimbo zitandukanye ziganjemo ko bakunda cyane Afurika, Umugabane wabibarutse. Aba bana bishimiwe by'ikirenga nyuma yo kugaragaza impano za bo.
Muri iki gitaramo kandi Sherrie Silver yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu kubyina imbyino zigezweho azivanze n'imbyino nyafurika n'Inyarwanda.
Perezida Kagame wari witabiriye iki gitaramo ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, yahawe umwanya muri iki gitaramo asuhuza abakitabiriye anabifuriza kugira impera z'umwaka nziza. Avuga ko ari 'uburyo bwiza bwo gusoza umwaka'.
Yagaragaje ko kandi Afurika ikwiye kwigira no kwihaza ku ngengo y'imari binyuze mu gukorana bizatuma umugabane utsinda imbogamizi ugihura na zo.
Mu gusoza ijambo rye umukuru w'Igihugu yifurije abitabiriye iki gitaramo Noheli Nziza n'Umwaka Mushya Muhire wa 2024.
Kuva atangiye kuvuga, hagati mu ijambo rye na nyuma yaryo, buri cyose yavugaga cyaherekezwaga n'amashyi y'urufaya y'abitabiriye igitaramo. Baririmba bati "Mzehe wacu" Abandi bati "ni wowe.''
Umuhanzikazi Ariel Wayz ni we wahise ukurikiraho ku rubyiniro, yakiranywe ubwuzu, ahita atangira kuririmba indirimbo ze zitandukanye, yageze ku ndirimbo 'Demo' yakoranye na Kivumbi King na Bruce The 1st yakunzwe na benshi abaha ikaze bafatanya kuyiririmba.
Nyuma y'abahanzi Zuchu, Bruce Melodie na Ariel Wayz hari hatahiwe Kendrick Lamar wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo, akaba yari ategereje na benshi bifuzaga kubona umuraperi ufatwa nka nimero yambere ku Isi abataramira imbona nkubone.
Kendrick Lamar yageze ku rubyiniro saa tanu zibura iminota micye, ubwo izina rye ryari rihamagawe muri Kigali Arena ibintu byahise bihindura isura, abitabiriye igitarami bahise batangira kwishima mu majwi menshi bamuha ikaze.
Uyu muraperi yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n'itsinda ry'ababyinnyi, atangita kuririmba indirimbo zitandukanye zirimo "Loyalty" yakoranye na Rihanna mu myaka itandatu ishize akurikizaho n'izindi zirimo "A.D.H.D" yasohotse mu 2011, "Behind betrayal" yahuriyemo na Eminem, Swimming Pools (Drank) imaze imyaka 10 igiye hanze na "Bitch, Don't Kill My Vibe" ), "King Kunta", "Money Trees" yakoranye na Jay Rock mu myaka 11 ishize, 'Love' yakoranye na Zacari mu myaka itanu ishize n'izindi.
Mu gusoza Kendrick Lamar yashimiye urukundo yeretswe muri iki gitaramo, anahishura ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere ataramiyemo muri Afurika kuva mu 2004 ubwo yatangiraga umuziki.
Saa 00:23 ni bwo Kendrick Lamar yaririmbye indirimbo ye ya nyuma yise 'Savior' yakoranye na Baby Keem na Sam Dew mu 2022, ahita asoza iki gitaramo nyuma y'iminota 85 ataramira abakunzi b'umuziki we baririmbanye na we banabyina kuva ku ndirimbo ye ya mbere kugera ku ya nyuma.
RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW