Kigali Boss Babes na Kenny Sol mu bitabiriye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023 birangira mu rukererera rwo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 mu kabyiniro ka B Lounge gaherereye kuri 40 i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Byahuriranye no gufungura aka kabyiniro. Nta jambo Bad Rama yavuze muri ibi birori, ndetse abahanzi bari bateganyijwe kuririmba ntibaririmbye, ariko bageze aho ibirori byari byabereye baramutsa abantu, ubundi bafata amafoto n'abantu banyuranye.

Dj Brianne wari kuri gahunda yavanze umuziki mu gihe cy'isaha irenga. Abahanzi ntibaririmba ahanini bitewe n'uko ibyuma bitanga ubukonje muri Club bitakoraga neza, kuko harimo ubushyuhe bwinshi.

Bad Rama yagiye anyura mu nshuti ze n'abafana bakaganira mu matsinda, ariko nako basoma ku mutobe. Imibare ya hafi igaragaza ko yakoresheje arenga Miliyoni 1.5 Frw mu kwakira no gusangira n'abo yatumiye, yagiye yereka umuvandimwe we yabonye nyuma y'imyaka 30 yari ishize.

Ibi birori byitabiriwe n'abagize itsinda rya Kigali Boss Babes, Kenny Sol ukubutse muri Canada, umuhanzi Okkama uherutse gusezera muri Label ya Metro Africa, abanyamakuru Ally Soudy na Mike Karangwa, Muyango Claudine wabaye umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic] muri Miss Rwanda 2019;

Umuhanzi Mujyanama Claude [TMC] wanyuze mu itsinda rya Dream Boys, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye mu Rwanda, umuhanzikazi Marina witegura gushyira hanze indirimbo nshya, umuhanzi Yvan Muziki ubarizwa i Burayi, umuhanzikazi Assinah, umuraperi M-Izzle, 'Njuga' wamamaye muri Sinema, umuhanzi Bahati 'Makaca', n'abandi.


Bad Rama yahishuye ko afite byinshi:

Bad Rama yavuze ko afite ibintu bitatu yasanze ahuje n'umuvandimwe we. Icya mbere bahuriye ku kuba bombi bakunda abagore. Ati "Ibyiyumviro byacu ku gitsina gore, amahitamo ni amwe, kuko naje gusanga  bamwe muri bo, abo twagiye tumenyana, cyangwa tuziranyi nawe yarabashije kugerageza kuvugana nabo."

Yavuze ko yasanze umuvandimwe we akora mu bijyanye n'amahoteli, kandi nawe aka kazi yagakozeho mu myaka yatambutse.

Avuga ko umuvandimwe we kandi akunda guteka cyane nk'uko nawe abikunda, kandi nawe yakinnye karate aho yageze ku rwego rw'umukandara wa 'Marron'.

Bad Rama yavuze ko we n'umuvandimwe we bagiye bahurira mu marushanwa anyuranye ya Karate ariko 'ntabwo twigeze tumenya ko turi abavandimwe'.

Ati "Twarwaniye muri Kaminuza i Butare. Yari umurwanyi mwiza, nari umurwanyi mwiza ku ruhande rwanjye. Biragoye kubona icyo navuga ku muvandimwe wanjye, nasanze duhuje imico n'ibindi."

Bad avuga ko yasanze inshuti ze ari n'inshuti z'umuvandimwe- Ibintu avuga ko bigaragaza ko Imana ihambaye. Akomeza ati "Umwana nabyaye mbere nawe niwe yabyaye, ni umukobwa."

Bad Rama avuga ko yanyuze mu buzima bukomeye, kuko hari igihe yagiye ahindura imyaka n'amazina kugirango abashe kubaho.

Avuga ko akimara guhura n'umuvandimwe we baganiriye bibukiranye neza amatariki ya nyayo. Yavuze ko umuvandimwe we baburanye ubwo yari afite imyaka 3 y'amavuko, kuva ubwo kugeza ubwo bamenyaga ko akiriho mu Ukwakira 2023.

Bad Rama ari kumwe n'umuvandimwe we bahuye n'imyaka y'imyaka 30 yari ishize

Bad Rama yavuze ko yaburanye n'umuvandimwe ubwo yari afite imyaka 3 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi


Brianne yavanze umuziki mu gihe cy'isaha irenga atanga ibyishimo



Umunyamakuru Ally Soudy ari kumwe na Muyango Claudine, umunyamakuru wa Isibo Tv muri iki gihe 


Kenny Sol wabaye 'Lunette' ubwo yari asohotse ahabereye ibi birori


Umuhanzikazi Marina ari kumwe n'umuhanzi Yvan Muziki- Byavuzwe igihe kinini ko bakundana


Amb.Isimbi Alliance wamenyekanye muri Sinema nka Alliah Cool wo muri Kigali Boss Babes yitabiriye ibirori bya Bad Rama byo kwakira umuvandimwe we Â 


Bad Rama aganira n'umuhanzikazi Assinah wamenyekanye mu njyana ya Dancehall







Kanda hano urebe amafoto yaranze ibirori byo kwakira umuvandimwe wa Bad Rama

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BAD RAMA AGARUKA KU MUVANDIMWE WE

">

AMAFOTO: Dox Visual-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137425/kigali-boss-babes-na-kenny-sol-mu-bitabiriye-igitaramo-bad-rama-yakiriyemo-umuvandimwe-we--137425.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)