Kigali : Ikirombe cyamize batatu bahasiga ubuzima ku manywa y'ihangu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka y'ikirombe cyagwiriye abantu, yabaye ku manywa kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, ubwo hagwaga imvura, hakumvikana ikintu kiridutse, abantu bagahurura.

Ubwo iki kirombe cyaridukaga, abatuye muri aka gace bahise bakeka ko gihitanye abantu, bihutira kuhagera ndetse n'inzego zirimo iz'ubuyobozi bw'ibanze, bashakishije bagahita babona abantu babiri bitabye Imana, mu gihe undi umwe yakomeje gushakishwa.

Umwe mu baburiye abe muri iki kirombe, akaba umugore we, yavuze ko yari yagiye amubwira ko agiye gushaka icyo bari burye ku manywa.

Yagize ati 'Yabyutse ambwira ngo reka ndabona nta kintu dufite, reka nge guhiga icyo tuza kurya. Umutima wanze, nohereza abana kuvoma babiri, ndababwira ngo ni muzamuka muce aho iso ari, mwumve icyo ababwira,dushyire inkono ku ziko dore saa sita zirageze.'

Avuga ko imvura yahise igwa, akumva ataguma mu nzu wenyine, ari bwo yahitaga ajya kureba umugabo we cyangwa abana, agezeyo asanga yaguze ifu y'ibigori, akamusaba ko bataha ariko akanga.

Ubwo uyu mugore ngo yatahaga, akigira imbere gato yumvise ikintu kiridutse, ahita agaruka asanga ikirombe cyigwiriye abarimo umugabo we.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kigali-Ikirombe-cyamize-batatu-bahasiga-ubuzima-ku-manywa-y-ihangu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)