King Saha yahishuye uko yagizwe igikoresho cy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

King Saha avuga ko kuri iyi si nta mugabo wigeze ababara nkawe. Avuga ko "Iyo abakobwa hafi ya bose basoje amashuri yabo, wagira ngo hari umuntu ubabwira ngo baze banyubahuke dukundane, hanyuma bamara kuntwarira umutima no kumbabaza, bikarangira bigendeye bakajya gushakana n'abandi bagabo".

Akomeza agira ati: "Bamfata nk'igipope, bakaza bagakina n'ubwonko bwanjye n'umutima rugeretse, kugeza  n'aho hari igihe natangiye kujya nibaza niba abakobwa bose bicara hamwe mu cyumba bagakora inama y'uko bazambabaza, gusa ariko na none nabaga meze nk'uwarozwe kuko bose barazaga bakajya bambwira ibintu bimwe ariko sinkuremo isomo".

King Saha avuga ko yababajwe cyane mu rukundo ku rwego rwo hejuru, kugeza n'aho yumvaga ko ahari yaba yaravumwe mu rukundo. Ibyo byose byatumye uyu muhanzi apanga ko muri gahunda ze hagomba kuvamo indirimbo yo gutura uwahoze ari umukunzi we (Ex).

Mu ndirimbo yise 'Pretty Pretty', afatanyije na Feffe Bussi, aririmbamo umukobwa bigeze gukundanaho ariko nyuma akaza kumusiga kubera ko umwuga we w'ubuhanzi wari ukiri hasi cyane bikomeye. 

Inkuru y'iyi ndirimbo irangira umukobwa amugarukiye nyuma y'imyaka runaka kubera ko aba abona ubuzima bw'umusore bwarahindutse "yaragafashe", amafaranga yaraje, ariko nawe akamutera ishoti akamwirengagiza.

Reba indirimbo 'Pretty Pretty' ya King Saha na Feffe Bussi

">


King Saha yahishuye uko yababariye mu rukundo mu buryo bukomeye


King Saha avuga ko abakobwa bose 'isa nk'aho bamukorera inama yo kumubabariza umutima



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137484/king-saha-yahishuye-uko-yagizwe-igikoresho-cyabagore-mu-rukundo-137484.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)